“ Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo”

Inyigisho yo ku wa Gatanu w’icya 33 gisanzwe, A

Ku ya 21 Ugushyingo 2014 – Bikira Mariya aturwa mu Ngoro.

Uko igihe cyo kwitanga ngo adupfire ku musaraba cyagendaga cyegereza niko Kristu yakomeje gutanga ibimenyetso n’inyigisho bitsitse. Ubwo Yezu yinjiraga i Yeruzalemu rubanda bamwakira nk’umwami, Abafarizayi bari babisuzuguye babyimye agaciro. Indirimbo rubanda baririmbaga Abafarizayi bo babifataga nko kubasakuriza. “ Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe!”. Mu mu mujyi bagize uwabo, barashaka kugenza uko bashaka nta wundi bashaka ko avuga. Ntibashaka ko n’abasingiza Umuremyi wa byose ushobora guha byose kuvuga bamusingiza : ” Ndabibabwiye: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yasakuza!”. Nyamara ngo bemezaga ko bakorera kandi bahagarariye Imana.

  1. Imigambi myiza ntisimbura ibikorwa byiza

Uretse Abafarizayi hari n’abashinzwe Ingoro y’Imana. Aba na bo bikoreraga ibyo bashaka. Ingoro yari inzu yo gusengeramo, ariko kubera gukunda ubutunzi bari barayihinduye iduka.

Mu by’ukuri ibyo bakoraga byari mu murongo ujyanye n’ubutumwa bwakorerwaga mu ngoro. Ni ukuvuga ngo icyari kigamijwe (intention) cyari cyiza. Nk’uko tubibona mu ivanjili yanditswe na Yohani 2 , 13-16, amatungo yari ayo gutura ibitambo , abaturutse kure bakayagurira aho. Kubera ko hari Abayahudi benshi baturukaga kure bakoreshaga amafaranga akoreshwa iyo baturukaga bakeneraga kuvunjisha. Bagombaga kuvunjisha atari ukubera agaciro k’amafaranga ahubwo kuberako ibiceri byakoreshwaga byariho amashusho y’abami (Mt 22,19-21) ntibashoboraga gukoresha ibyo biceri mu Ngoro. N’ubwo rero icyari kigamijwe cyari cyiza ibi byose abari bashinzwe ingoro bari barabihinduye ubucuruzi bwibaga rubanda “ naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi”.

  1. Ikibi gihamagara ikindi kibi (Mt 12,43-45)

Kimwe n’abandi bagizi ba nabi bose iyo ushatse kubereka ibibi bakora barakwikiza. Ni yo mpamvu na Yezu bashaka kumwikiza, kuko yari ababangamiye.

Ni kenshi dushobora kwitwaza gukora ikintu kiza, tukagaragaza imigambi myiza ariko mu bikorwa tugakora ibibi. Abakora ibibi hari ubwo babyambika isura nziza bakabivuga mu magambo meza ariko ntibibibuza kuba bibi. Yemwe no mu byo twakwita iby’Imana hashobora kwihishamo ibibi. Yewe no mu Ngoro y’Imana ubundi “haganje ibyiza”, hari ubwo tuhahindura indiri y’ibibi birenze n’ubucuruzi.

Ubundi rero tuzi ko umuntu na we ari ingoro y’Imana bityo tukaba tugomba kubaha umuntu uremye mu ishusho y’Imana. Na none hari ubwo twashishikazwa no kubaha ingoro yubakishijwe amabuye twirengagije , umuntu uremye mu ishusho y’Imana.

  1. Inkingi nzima za Kiliziya

Kuri uyu munsi twibukaho Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, twongere tuzirikane ko turi ingoro z’Imana inkingi nzima za Kiliziya. Kiliziya ikaba umuryango w’abemera mbere yo kuba amazu anyuranye dusengeramo. Gusebya uwo muryango guharabika uwo muryango bikaba guhindura Kiliziya ubuvumo bw’abambuzi. Kwitwaza ibyo dushinzwe, kwitwaza ubutumwa bunyuranye dufite muri Kiliziya tugakoreramo ubutumwa bundi twihenda ko bijyanye n’ubutumwa bwa Kiliziya na byo ni ukuyihindura ubuvumo bw’abambuzi.

Umubyeyi Bikira Mariya we warangamiye ugushaka kw’ Imana kuva avutse adutoze kumenya ibyubaka Ingoma y’Imana mu bantu. Adutoze kumenya kwizibukira ikibi gikomeza kwiyoberanya. Bityo tubashe kubaka Kiliziya y’Imana.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho