“INZU YANJYE IZABA INZU YO GUSENGERAMO”
Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 33 gisanzwe/A, 20/11/2020
Amosomo: Ibyahishuwe 10, 8-11; Luka 19, 45-48
Yezu naganze iteka.
Bavandimwe, Burya koko Umwambari w’umwana agenda nka Se. Uyu mugani kenshi bawuca bagamije kwerekana, umwana ufite ishyaka ryo kugenza nk’umubyeyi wambwibarutse mu mico no mu ngiro. Cyane ni mu bintu byiza. Yezu na we nk’uko tumaze kubyumva mu Ivanjili, atugaragarije ko ugushaka kwa Se agomba kukurangiza uko bikwiye nk’aho mbese ari Imana Se, ubyibereyemo. Yezu rero ubwo yinjiraga mu Ngoro y’Imana yatangajwe no gusanga barayihinduye ubuvumo bw’abambuzi, aho kuba aho basingiriza Imana. Iryo shyaka ryamuranze ni ryo ryakagombye kuranga uwabatijwe wese, yibuka ko ingoro y’Imana nyayo ari umutima wa buri wese. Bikaba bikwiye rero kuyirinda icyayitera ubusembwa icyo ari cyo cyose.
Yezu rero akora iki gikorwa cy’impangare cyo kwirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana: dore ko abajyaga kuhasengera, buri wese yagiraga icyo yigomwa bitewe n’ubushobozi akabona ituro. Yashoboraga gatura ashimira, asingiza cyangwa agira icyo yisabira Imana. Bamwe baturaga amatungo, inuma, inyoni n’amafaranga y’icyo gihe.
Igihe asesekaye mu Ngoro, Yezu yashatse kugira ibyo akosora mu myifatire ya rubanda n’abayobozi bayo kugira ngo umubano n’ubusabane hagati y’abantu n’Imana, bihabwe agaciro kabyo. Cyane ko abantu dukora ibintu mu ntango bikaba ari byiza, nyuma bikaba akamenyero, bikazarangira bibaye guharanira inyungu, bityo icyiza cyari kigambiriwe kikarangira gitaye agaciro. None se ntibyari byiza, korohereza abaje gusenga, kubona ituro hafi aho kuza ribagora mu mayira? Nyamara byarangiye bihindutse ubucuruzi burimo ubwambuzi.
Dore natwe hasigaye iminsi mikeya tugatangira igihe gitangira umwaka wa Liturujiya cyitwa ADIVENTI: Ni igihe cyo rero gihamagarira buri mukirisitu kwitegura, kwisubiraho, guhinduka no kwivugurura mu buzima bwa gikirisitu, turushaho gusabana n’Imana ariko ibyo bikagaragarira mu bo tubana, dukorana n’abo duhura.
Yezu rero mu gukabukira abacururizaga mu Ngoro, yashakaga kwibutsa abari aho ko barengereye, bakwiye rwose kubaha ahantu hatagatifu. Aho bahinduye ubuvumo bw’abambuzi, ari byo kuvuga kugenzwa n’inyungu ndetse no kurenganya abaje bashaka gushimira Imana bagira ituro batanga. Iyo ngoro rero igomba gusubirana icyubahiro cyayo ikaba aho basengera, aho umuntu yongera kunagura umubano we n’Imana. Uwo mubano rero, ukaba wibutsa uwo buri wese agomba kugirana n’Imana, bihereye ku mateka y’ubuzima bwe n’abo bari kumwe bagize umuryango umwe w’abemera. Aha rero hasabwa kumenya koroshya no guca bugufi ukagarukira Imana ukagandukira nta buryarya. Mbese ntihabemo kwishushanya no kwiyerekana uko utari. Aha hatwibutse cyane ko Ingoro nyayo isingirizwamo Imana ari umutima wa buri wese.
Umukirisitu asabwe rero kwirukana no guhirika ibintu byose birwanira muri we, kugira ngo atuze Imana ahatunganye. Pawulo intumwa ni we utubwira ibyo dukwiye guhashya mu mutima wacu n’ibyo dukwiye gukomeraho. Abitubwira muri aya magambo, akatwereka ibikorwa by’umubiri: “Ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo” (Gal 5,19-21ª.). Ibyo byose ni byo duhamagariwe guhirika no kwamagana muri twe bityo tukarangwa n’urukundo, impuhwe, ubutabera, ineza, ubupfura, ubuntu n’ubumuntu.
Uwiranduyemo icyitwa ikibi akimika icyiza, ahora abereye abandi urugero rubakomeza mu kwemera no kwiyumanganya mu bigeragezo iyo biramutse bisesekaye mu buzima bwa buri munsi. Dore ko hari abajya bibeshya ndetse bakagera n’aho baburanya Imana ngo: Kubera iki Mana ngusenga, nkihatira gukora icyo ushaka ariko ibigeragezo bigahora binyugarije. Aha hatwibutse imvugo y’abakuru ihishe ubwenge n’ubuhanga bw’uzi kureba akamenya igikwiye: Cyago ntukabure ariko ntugahore. Hari ubwo guhirwa bitera kudamarara no kwiyemera ko urusha abandi kugira utya, nyamara ari amahirwe agusekeye, bikaba byatera kwishyira ejuru, naho iyo ibintu bihindutse uko utabikekaga kenshi biguha isomo ngirakamaro mu buzima bwa buri munsi no mu mubano wa muntu n’Imana ndetse n’abavandimwe be.
Ikindi dukwiye gukura mu isomo rya none ni uguha agaciro Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu nk’uko Yezu yabigiraga yigisha rubanda. Natwe haba mu rugo cyangwa se mu kiriziya, duharanire gukunda gusoma no kuzirikana Ijambo rye, kuko rizatumenyesha kandi ritwereke icyo dukwiye gukora no kureka, kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu.
Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya wanyuze Imana muri byose, kudusabira kubaho twumva kandi tuzirikana Ijambo ry’Imana, bityo tubashe kuba intwari mu guhashya ikintu cyose kitubuza gusingiza Yezu Kirisitu mu mutima wacu. Amina
Padiri Anselimi Musafiri