Iri jambo rya Yezu rikugere ku mutima: “Iyi mbaga nyifitiye impuhwe…”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 1 cya Adiventi, C, Ku wa 02 Ukuboza 2015

Iyi mbaga nyifitiye impuhwe,.. kubohereza bashonje simbishaka, hato batagwa mu nzira”

Muvandimwe, Iri jambo rya Yezu rikugere ku mutima! Twese ritugere ku mutima ridukomereze ukwemera dufitiye Kristu Umwana w’Imana wigize umuntu abigiriye impuhwe n’urukundo afitiye buri wese.

Abenshi tuzi uko inzara n’inyota biryana. N’utarasonzera ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa agira ibindi byifuzo bimuhagarika umutima; uwahiriwe n’iby’isi nawe nta munezero abisangamo. Biba akaga rero iyo umuntu afite uburwayi cyangwa ubumuga budakira, ukwiheba n’ibindi bitukwirira tutabonera ibisubizo. Umutima wa muntu ntuzigera utuza utari mu Mana. Muri Yezu Kristu, Imana yigize umuntu ni ho honyine dusanga igisubizo cy’iyo mihangayiko yose tunyuramo. N’ubwo kuri twe bigaragara nk’ibidashoboka, nta kinanira Imana. Wowe upfa kwizera. Intumwa zimaze kumva yezu adashaka gusezerera abantu bashonje, zaramubwiye ziti: turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana butya? Nyamara ahereye ku migati irindwi n’udufi dukeya yagaburiye imbaga y’abantu barahaga ndetse barasigaza.

Muvandimwe, iringire impuhwe za Yezu kandi nk’uko intumwa zihereye ku byo Yezu yazihaye ari zo zahereje rubanda ibyo kurya, nawe emerera Kristu kuba umugabuzi w’Impuhwe ze. Ihatire kumuhabwa neza kandi kenshi mu Karistiya ntagatifu, yo soko n’indunduro y’ineza Kristu yatuzaniye.

Tuzirikane aya magambo yo mu gitabo cya Mwene Siraki: 2, 10

“…ni nde wiringiye Uhoraho, maze agakorwa n’ikimwaro?

cyangwa ni nde watinye Uhoraho maze akamutererana?

ni nde wamwiyambaje, akamusuzugura?

Koko rero, Uhoraho ni Nyir’imbabazi n’impuhwe,

akiza ibyaha kandi agatabara mu gihe cy’amakuba”.

Nitwishime tunezerwe kuko Uhoraho aducungura, Amen

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho