Inyigisho yo ku wa kabiri w’icya XIII Gisanzwe
Amasomo: Intg 19,15-29; Z 25; Mt 8,23-27
Imana yacu ni Imana idaharikwa, yanga urunuka icyaha by’umwihariko kuyibangikanya n’ibigirwa-mana, ubusambanyi, ubutinganyi, ubuhehesi n’ibindi byose bihindanya ingoro yayo ariyo mibiri n’imitima byacu.
Mu isomo rya mbere, Uhoraho araburira Loti n’umuryango we ngo bahunge kuko batuye mu bantu bahumanye kubera ubutinganyi kandi bakaba bagamije guhumanya bose n’iyo migenzo yabo! Abagabo b’i Sodoma bari barahindanye bigeza n’aho bararikira abandi bagabo bagenzi babo, bakifuza kuryamana nabo (Intg 19,5). Birutse ku Bamalayika b’Imana (bigaragagaje mu ishusho y’abagabo) bagira ngo babishimisheho! Ni akumiro! Loti yarabinginze, abasaba kudakora ishyano, baranga baranangira, yewe banga n’abakobwa be yari yiyemeje kubashyingira!
Dore ubunangizi bw’abo Imana yaremye bubakururiye kurimbuka. Imana ikomeye kubana bayo bayikomeyeho mu budahemuka. Uwanga ubwandavure iyo buva bukagera azarokoka! Uhoraho aburiye Loti ibigiye kuba, amusabye guhunga we n’abe bose kugira ngo izo nkozi z’ibibi zifuza kuryamana no kubana kandi zihuje igitsina (abantu de même sexe) zirimburwe n’urwo zikururiye. Loti n’abe bakomeye ku Mana barahunga, bararokoka kuko banze kwiyanduza mu ishyano riteye isoni ry’ubutinganyi kandi bakanyamagana. Ako kanya Loti agitirimuka, umujyi usigayemo abahumane gusa, “Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora imvura y’umuriro uvanze n’ubumara biturutse ku ijuru no kuri Uhoraho. Atsemba iyo migi yombi n’ikibaya cyose; atsemba abaturage b’iyo migi, n’ibimera byose ku butaka biraakongoka (Intg 19,25).
Ibi bitwigishe iki?
- Imana yaremye gusa umugabo n’umugore kandi buri umwe aremerwa undi. Ntabwo umugabo yaremewe umugabo cyangwa ngo umugore aremerwe umugore. Ibyafatwa nk’ umubano binyuze hanze y’uwo murongo w’Imana, Kiliziya ntibishyigikira.
- Guturana no kugendana n’urungano rubi, ruhumanye birangiza, birica; niyo mpamvu intungane ibasha kwinyakura, igahunga urungano ruhumanye cyangwa ruhumanya ku bw’amagambo n’ibikorwa byarwo bibi. Koko ihene mbi nta we uyizirikaho iye!
- Roho w’Imana niwe utumurikira tukabasha kumenya ubwiza n’ububi bw’abo tubana.
- Uko mu ntambara buri wese ataratamba ngo arebe ko yarokoka, ni nako imbere y’icyaha n’ubuhumane ubwo ari bwo bwose tugomba kwiyambaza intwaro zose dufite z’ukwemera, ukwizera n’urukundo kugira ngo iryo shyano ry’icyaha ritaduhitanira roho, tukaba tubuze byose!
- Dusabire abakomeje guhumanya abandi babagusha mu cyaha ndetse n’abahumanye biberaho nk’abo muri Sodoma na Gomora ngo bahinduke, bagarukire Imana ikicaye ku Ntebe y’imbabazi muri Yezu Kristu Umwami wacu. Amina. Akari kera, Imana n’ubwo yihangana igategereza, bizagera aho byuzuzwe, buri wese ahabwe igihembo cyangwa igihano yahihibikaniye! Umunsi uzatoranya abawe, Dawe uzatubabarire.
Padiri Théophile NIYONSENGA
I Madrid/Espagne