Isaha y’umukiro wa muntu

INYIGISHO YO KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA A

AMASOMO: Ef 4,32-5,8; Zab1,1-2; Lk 13,10-17

Isaha y’umukiro wa muntu izwi n’Imana yonyine

Bavandimwe, Yezu Kristu ni umukiza, kandi ahora ashishikajwe n’umukiro wa muntu wese iyo ava akagera. Ahora yifuza umukiro wa muntu wese uko yakabaye muri bya bice bimugize nta na kimwe yirengagije: umubiri, umutima na roho. Kuba ubuzima bwacu buri mu biganza by’Uwaduhanze, nibitubere imbarutso yo kurangamira impuhwe ze mu bihe bikomeye by’uburwayi bwacu n’ubw’abacu. Ni isomo dukwiye guhora twihuguramo mu rugendo rwacu nk’abakristu, dore ko imbere y’uburwayi, ari  abakristu ndetse n’abatari bo twese duhungabana.

Ububabare bushingiye ku burwayi ni kimwe mu biranga kamere yacu n’intege nke zayo. Muri ibi bihe byacu, kabone n’ubwo ubuvuzi bugenda butera imbere, indwara  ntizacitse. Muri iyi minsi turavuga covid 19, ariko na nyuma yayo ntibizadutangaze ko hazaza n’izindi. Iyo si impamvu yo kwiheba, Nyagasani azi abe kandi ahora yiteguye kubaramira. Icyo dusabwa ni ukumwemera no kumwizera, maze yatangaza ijambo nk’iryo yabwiye umugore agira, ati: ‘‘dore ukize uburwayi bwawe’’, ntidushidikanye kuko ari ijambo ry’ushoboye gukiza no kurengera ubuzima tumukesha. Mu gihe kandi ataravuga ijambo nk’iryo, tukumva ko ari  igihe cye kitaragera. Koko rero si twe twigenera umukiro, nitwemere ko Imana ari Imana.

Hirya no hino hari abarwayi usanga barakiriye ububabare bushingiye ku burwayi maze ku bw’ukwemera kwabo bakabubamo babuhuza n’ibanga ry’ububabare bwa Kristu, ndetse ntibigere na rimwe bumva ko yabatereranye. Abo ngabo si benshi cyane. Hari n’abarwara bakiringira Imana bakeka ko izabatabara bwangu, maze uko iminsi yicuma bagatangira guhakana ubushoborabyose  bwayo, kuko bataboneye umukiro wayo mu gihe bakekaga. Bamwe bakandavura baca mu nzira zigayitse zidahamanya n’ukwemera kwabo, bashaka kuramira amagara.

Twibuke ko umukiro w’Imana iwutangira igihe ishakiye. Muntu mu ntege nke ze akwiye guhora asaba Imana kwakira, agasaba azi ko atari we wigenera umunsi, isaha n’umunota Nyagasani azamuramiriraho. Haba mu buzima bwa roho ndetse n’ubw’umubiri, ntawe umenya igihe cy’umukiro n’ubwo waba uri mu nzira iwukuganishaho. Urugero: umuntu uhangayikishijwe n’icyaha kikamubuza amahwemo, ntashobora kumenya igihe n’isaha Nyagasani azamugirira imbabazi kabone n’ubwo yaba yatangiye kwibaza inzira zo kwegera imbabazi z’Imana muri Penetensiya.

Mu ivanjili ya none Yezu yakijije umugore wari umaze imyaka cumi n’umunani yaragondagonzwe n’uburwayi. Muri iyo myaka yose yifuzaga gukira nyamara umunsi wabaye umwe, ubwo yahuraga na Yezu akamusubiza ubuzima. Yezu ngo yaramwitegereje, aramuhamagara, aramukiza.

Tumusabe natwe atungenzereze atyo, ariko tunongereho ko ari we uzi umunsi n’isaha. Si ngombwa kwihutisha igihe yigeneye, ahubwo tumenye gutegereza kandi tumwizeye kuko urukundo n’impuhwe bye bihoraho iteka. Mu gukiza abo akunda Yezu ntakangwa n’amategeko ashingiye ku mico karande yewe tunamenye ko urukundo n’impuhwe bye birenga iyobokanama ridusaba kubaha sabato, icyumweru n’ibindi nk’ibyo. Kuba Yezu yarakijije uwo mugore ku isabato ni ukutwibutsa ko iyo isaha yigeneye igeze nta kiyikoma imbere, umukiro we utaha ku wo yawugeneye.

Bavandimwe muri ubu buzima tubamo  bwa buri munsi, twaba bazima cyangwa turwaye, twibuke icyo duhamagariwe tuyobowe n’inama za Pawulo Mutagatifu yabwiye abanyefezi zirimo guharanira kwigana Imana tubaho mu rukundo rumwe rwitangira abandi, rukarumbuka imbabazi n’impuhwe. Kubaho gutyo ni byo biha ubuzima bwacu  igisobanuro nyacyo imbere y’Imana. Na ho kuba twagira ubuzima buzira umuze ku mubiri ariko roho zacu  ziri kure y’Imana Rugaba na Rugira, ntacyo byatwungura nk’abakritsu.

Kristu Nyirimpuhwe na Nyirineza naduhe ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri kandi Roho we aduhe kumenya  ko umukiro wacu ukomoka ku Mana yonyine.

Padiri Fraterne NAHIAMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho