Inyigisho y’Umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, 07 Kamena 2015
Umunsi mukuru twizihiza none ni uw’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu. Amasomo y’uyu munsi atwereka ko kugirango umubano wacu n’Imana ukomere Yezu yemeye guhara ubuzima bwe, amena amaraso ye. Ku bakunze kwibaza ku kibazo cy’ubuzima, amasomo y’uyu munsi agaruka ku magambo atatu twashakishirizamo igisobanuro cy’ubuzima. Ayo magambo ni amazi, amaraso n’ijambo cyangwa amagambo.
1. Amazi n’amaraso
Umuntu warangiye abigishwa ba Yezu aho bari burire pasika, aba bigishwa bahuye nawe yikoreye ikibindi cy’amazi (reba Mk 14, 13). Aya mazi yo mu kibindi afite aho ahuriye n’ubuzima bushya buzakurikira urupfu rwa Yezu. Ivanjiri ya Yohani itubwira ko igihe umusirikare afunguje icumu urubavu rwa Yezu hasohotsemo amaraso n’amazi (reba Yoh 19, 34). Abakurambere bacu mu kwemera babonye muri ayo mazi n’amaraso igishushanyo cy’amasakaramentu ya Batisimu n’Ukarisitiya.
Ikinyabuzima cyose kidafite amazi kirapfa. Cyaba igiti. Yaba inyamaswa. Yaba umuntu. Iyo bibuze amazi birapfa. Amaraso yo adufasha kumva ko hari ubundi buzima dusangiye n’Imana tudasangiye n’ibindi biremwa. Ubwo buzima ni ubwa Roho. Ubu bwo tubutakaza iyo dukoze icyaha ntitucyicuze.
Mu gitabo cy’Iyimukamisiri batubwira ko Uhoraho agirana isezerano n’umuryango we Isiraheli, hifashishijwe amaraso y’ibimasa, maze hatangwa ibitambo by’ubuhoro. Ngo Musa yafashe amaraso ayatera imbaga avuga ati “Aya ni amaraso y’isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye ku magambo yose yavuze” (Iyim 24, 8).
Mu isezerano rishya, naho hifashishijwe amaraso mu kunoza umubano w’Imana n’abantu. Nyamara Yezu ntabwo yifashishije amaraso y’ibimasa, ahubwo ni aye yamennye kugirango ahuze Imana n’abantu. Kuba rero yaramennye amaraso ye kugirango umubano wacu n’Imana utajegajega bisobanuye ko uwo mubano ufite ikiguzi gikomeye. Ikiguzi cy’ubuzima bw’umuzinanenge. Mu gitambo cya misa, twibuka urukundo rutagereranywa Yezu, Umwana w’Imana, yagaragarije abanyabyaha yemera kubapfira ku musaraba kandi yari intungane.
2. Amagambo cyangwa Ijambo ry’Imana
Ngo Musa yazamutse umusozi ahabonanira n’Uhoraho Imana. Maze aho amanukiye amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko ngo “imbaga yose isubiza igira iti : “amagambo yose y’Uhoraho tuzayakurikiza !” Iyi ndahiro y’umuryango w’Imana irakomeye. Iratwereka agaciro k’ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana rirusha uburemere amazi n’amaraso. Ijambo ry’Imana Musa yumviye hejuru y’umusozi asenga rirusha uburemere ubuzima dukesha amazi tunywa n’amaraso adutemberamo. Mu yandi magambo, Ijambo ry’Imana niryo soko y’ubuzima Imana itanga. Niryo soko y’ukuri kuduha kwigenga nk’abana b’Imana.
Kumva ubuzima icyo aricyo twifashishije amazi, amaraso n’ijambo ry’Imana bidufasha kumva neza ubutumwa Bikira Mariya yageneye isi ubwo yazaga i Kibeho akabwira umwe mubabonekerwa ati “Ibiryo ntibikaganze amasengesho n’amasakaramentu” (hari ku ya 7 nyakanga 1983). Bikira Mariya atwereka ko intungabuzima z’umukristu ziri ugutatu. Hari ibiryo bitunga umubiri, hari amasengesho ariyo magambo tuvugana n’Imana ngo dukomeze umubano dufitanye nayo, hakaba n’amasakaramentu agaburira roho zacu kugirango zitagwa mu cyaha.
3. Yezu ati “iki ni amaraso yanjye y’isezerano, amenewe abantu batabarika”
Mbere y’uko ahara ubuzima bwe akabutangira abanyabyaha, Yezu yafashe umwanya wo kwereka abigishwa be igisobanuro cy’urupfu rwe. Amaraso yamennye ni ayo gukiza no kwunga. Ni ay’iyisezerano n’umubano. Ni igihango kiranga umubano w’Imana na muntu. Amaraso ye yamenewe isi yose, abantu batabarika. Urupfu rwe rwafunguye inzira y’amahoro n’umutsindo. Yapfuye ababarira kandi asabira ku Mana Se abarimo bamugirira nabi. Ntabwo yapfanye urwango, yapfanye urukundo. Abigishwa be yabaraze kujya barangwa n’urukundo. “Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yoh 13, 34).
4. I Gakurazo, ku ya 5 Kamena 1994, abepisikopi, abapadiri, abafurere n’abalayiki bamennye amaraso yabo ku munsi w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu
Iyo nitegereje amateka mabi Urwanda rumazemo imyaka myinshi, nibaza niba icyiza kizageraho kigatsinda ikibi. Nibaza niba ubumwe, urukundo n’ubusabane bizongera gushoboka. Ibyabaye i Gakurazo mbibonamo ikimenyetso cy’umutsindo w’urukundo n’ukuri. Mbibonamo ikimenyetso cy’ubumwe. Mbibonamo ugutsindwa ruhenu kw’ikinyoma n’inzangano. Icyo mbivugira ni uko abishwe icyo gihe batarangwaga n’urwangano. Bari bunze ubumwe, bagizwe n’amoko yose dusanga mu Rwanda. Bagizwe n’abato n’abakuru. Yewe hari n’abari bafite uburyo bwo kuba banyonyomba, ku isiri ry’abo bari bahuje ubwoko, bakareka abandi bagapfa bonyine. Nyamara basanze batatatira urukundo n’ubumwe bari bafitanye. Maze banga guhama mu buzima bwo ku isi bakabaho batariho. Kubaho utariho ni ukubaho uboshywe n’icyaha wanga kwicuza; uboshywe n’urwango rw’uwo mudasa. Ni ukubaho utinya ukuri, ugaragara uko utari.
Izi maragahinda twabanaga zigapfira i Gakurazo nizibere abana b’Urwanda urugero rwo guhitamo gupfa aho kwica. Ariko kwemera gupfa ntibisobanuye kwiyahura. Gupfa nk’umutangabuhamya (martyr) bikorwa bigiranywe urukundo n’ukuri, aho uwemeye guhara ubuzima bwe aba ayobowe n’ivanjiri igira iti : “nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze” (Yoh 15, 13).
Bavandimwe, mbifurije umunsi mwiza w’Isakaramentu ritagatifu.
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU