Isakaramentu ry’ugushyingirwa nirihabwe agaciro ryaremanywe

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 gisanzwe, umwaka B,

01 Gashyantare 2015

« Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya ! »

AMASOMO : Ivug 18,15-20, 1Kor 7,32-35, Mk 1,21-28

Bavandimwe none turi ku cyumweru cya 4 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Kiliziya ! Turazirikana bihagije ku neza n’urukundo Imana ifitiye abantu yaremye.

Nyagasani Yezu yaje kwigisha no kwirukana roho mbi

Ubutumwa bwazanye Nyagasani Yezu, ni ukwigisha no gukiza roho mbi mu bantu ; ni Umucunguzi. Uyu munsi turabona Nyagasani Yezu mu butumwa bwe, aho azenguruka yigisha ndetse akinjira no mu nsengero akigisha. Icyo batubwira kandi ni uko inyigisho ya Nyagasani yatanganwaga ububasha bukomeye. Nyagasani Yezu ni Imana rwose n’umuntu rwose, afite ububasha bwose bwo kubwira no kwigisha abantu bakamwumva. Ijambo ry’Imana ritubera ifunguro rya roho zacu, niyo mpamvu twibona nk’abana bateteye imbere y’umuyeyi bishimiye kuko tuganira kandi tukumva Imana kenshi. Ese ko Yezu ashaka ko tuganira na We kenshi tubyitwaramo dute mu buzima bwacu ?

Ijambo ry’Imana ni ubuzima

Dufate urugero rw’abantu 3 batandukanye mu gufata ifunguro ribatungira ubuzima : iyo umuntu atarya arapfa, agapfa nyuma y’iminsi mike cyane. Naho umuntu urya ariko akarya ibiryo bidafite intungamubiri, akarya bike cyane cyangwa byinshi cyane, we agira ibibazo by’imirire mibi, akagira n’indwara zijyanye n’iyo mirire mibi ; nka bwaki, inzoka, kuzongwa…Naho iyo umuntu arya neza, agafata ifunguro ku gihe kandi ryuzuye intungamubiri, we usanga ntabibazo nk’ibyagaragaye ku bandi afite, usanga afite umubiri mwiza, ufite itoto ndetse akagira n’ubuzima buzira umuze !

Ibi rero ni byo duhuza n’ifunguro rya roho zacu Yezu Kristu atugaburira buri gihe « Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya ntagatifu » : Iyo hari udafata iri funguro na busa mu buzima bwe usanga yarapfuye ahagaze. Abantu bakabona umuntu agenda ariko nta roho akigira ari igishushungwe, nta buzima muri we ! Iyo kandi hari umuntu uhabwa iri funguro nabi ; ni ukuvuga yumva ijambo ry’Imana rimwe na rimwe kandi muri we ntiryere imbuto, adahabwa Yezu muri Ukaristiya ntagatifu ahita aba nka wa muntu ufite uburwayi bw’imirire mibi. Uramubona ukaba wamwibeshyaho ugira ngo afite ubuzima bwiza, ntabwo kuko we ameze nk’umwe wubatse inzu ye ku musenyi. Naho uwumvise neza kandi kenshi ijambo ry’Imana, akemera kuganira na Yo nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we, agahabwa kenshi kandi neza Yezu muri Ukaristiya ntagatifu, usanga afite amahoro y’umutima n’ay’umubiri. Muri we ahora atekanye, afite ubuzima bwiza kandi buzira umuze ! Iyo ahuye n’icyago aragitsinda kuko ameze nk’umwe wubatse inzu ye ku rutare.

Bavandimwe, akanya dufata twumva ijambo ry’Imana si akanya k’imfabusa, ahubwo ni ifunguro ridutungira roho zacu, niho tuvoma ubuzima, maze tugahora twishimiye ko twamenye umubyeyi wacu udukunda cyane. Ni byiza ko abakristu dutunga Bibiliya zacu, tukazisoma kenshi twumva icyo Nyagasani adushakaho. Mu rugo ababyeyi bagafata umwanya n’abana babo bagasangira ijambo ry’Imana.

Nyagasani Yezu Kristu, mu ijambo rye aratwigisha, akadutunga. Arashaka ko nta n’umwe wazimira. Ni We utegekesha ijambo rye roho mbi zose zikamenengana, zikirukanwa mu bantu. Yezu Kristu ashaka ko nta wigarurirwa na sekibi, sekinyoma wari warayogoje ibintu. Aratwereka inzira nziza yo kunyura. Roho mbi zizi uwo Yezu ari we, ariko Yezu arazicecekesha kandi akazirukana ngo zive mu bantu. Nyagasani Yezu ntashaka ko ibanga ryahishwe ryo kuvuga izina rye rimenyekana, aragira ngo bizuzurizwe muri Pasika ye, agaragaza umutsindo We. Ariko n’ubundi ibikorwa bya Nyagasani birivugira, bikamwamamaza. Ni ahacu, tugomba gukurikira Yezu no kumwamamaza nk’uko twabisezeranye igihe tubatizwa. Roho mbi iziko nta mwanya ifite mu bantu ; ni yo mpamvu nayo iba ibebera ngo irebe ko hari uwayiha urwaho cyangwa ngo irebe ko hari aho yakwiba umugono ngo ijye gutura yo. Ntibikwiye ko twareka roho mbi itwigarurira, ni umwanzi, ni gasenya, ni gateranya, nta buzima itanga. Birababaza cyane iyo ubona muri iki gihe hari abantu bahaye shitani umwanya mu buzima bwabo, hakaba ndetse n’abagira batya ugasanga ngo baterereje abandi iyo myuka mibi bamwe bita ngo : ibitama, ibidongo, ibiheko, ibizimu, amajyini….Ugasanga kandi aba babifite n’abumva ko byabagiraho ububasha ngo bitwa abakristu. Birababaje ! Niba turi abana b’Imana, turi abavandimwe ba Yezu, aka wa mugani w’abanyarwanda ngo : « Umwambari w’umwana agenda nka se », twaba tubuzwa n’iki kwitwa abakristu b’ukuri koko ? Ngo dukore nka Yezu Kristu, roho mbi tuzirukane iwacu ? Mu rugo, muri twe, mu baturanyi, mu bavandimwe, mu miryango….Ese koko ukwemera kwabaye guke bigeze aho ? Niduhinduke, duhindukire dusubire ku isoko, turangamire Nyagasani wenyine ni We uduha imbaraga, ukwemera, ukwizera n’urukundo rushyitse rutuma tugira ubuzima buhamye, buzira umuze muri We.

Intumwa nziza isohoza ubutumwa uko buri

Mu isomo rya mbere batubwiye ko Uhoraho Imana izitorera umuhanuzi uzatubwira amagambo yayo, azavuga ibyo Imana imubwirije byose. Ese hari undi muhanuzi w’ikirenga wigeze utegerezwa utari Yezu ? Ni We kandi ibyo atubwira byose ni Ukuri, ni Ubuzima, arashaka ko twese tubaho nk’uko Nyagasani Imana Se abishaka. Ntashobora guhabanya n’ugushaka kwa Se Imana Data, ahubwo ni bamwe kuko icyubahiro cyose n’ikuzo ryose abishyikirizwa na Kristu, akabihererwa muri We, akabihabwa hamwe na We, mu bumwe bwa Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Iyo twanze kumva amagambo y’Imana ngo tuyashyire mu bikorwa, ahubwo tukishimira guhabanya n’ibyo tubwiwe ntakabuza turapfa kandi tugapfa rubi !

Isakaramentu ry’ugushyingirwa nirihabwe agaciro ryaremanywe

Pawulo mutagatifu aragira ati : « Icyo mbifuriza ni ukubaho nta mpagarara ! » N’ubundi icyo atwifuriza ni amahoro n’ubuzima noneho akatubwira uburyo twabikora neza. Aratubwira uko umuntu washatse cyangwa wubatse urugo ahihibikanira urugo rwe. Naho udafite urugo ahihibikanira iby’Imana gusa kugira ngo ayitunganire ku mubiri no ku mutima. Icyo Pawulo mutagatifu adushakira ni ukwegukira Nyagasani nta nkomyi, kugira ngo tubigereho biradusaba gufata ingamba, nkuko kandi abivuga ntashaka kutugusha mu mutego ngo avuge ko isakaramentu ry’ugushyingirwa ntacyo rimaze, ahubwo arashaka kwerekana akamaro karyo n’uko abarigiranye bakwiye kubaho mu mibereho yabo ya buri munsi. Umugabo agomba kwitangira urugo rwe kugira ngo ashimishe umugore we, n’umugore bikaba uko kugira ngo ashimishe umugabo we. Birababaza cyane rero iyo ubona umugabo n’umugore bamaze amezi cyangwa imyaka barushinze ubwumvikane n’urukundo muri bo byarakendereye. Isakaramentu ryo Gushyingirwa rigomba kurangwa n’ugushyira hamwe, urukundo no gufatanya kurera abo Imana yabahaye kubyara. Muri uyu mwaka tuzirikana ku gusabira umuryango, tubonereho akanya ko gutura Nyagasani imiryango yose ifite ibibazo bitandukanye mu ngo zayo. Dusabire imiryango y’Abiyeguriyimana aho bari hose no gusaba ngo Nyagasani akomeze yohereze abasaruzi mu murima we. Namwe rubyiruko, Bihayimana Pawulo mutagatifu arabasaba kurangamira Nyagasani, akaba ariwe twishingikirizaho. Nimukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi. Nimuhihibikanire ibyerekeye Nyagasani, kugira ngo munyure Imana.

Icyo tuzirikana mu masomo y’uyu munsi ni uko Yezu adukunda twese akaba ashaka ko nta n’umwe uzimira. Arifuza ko ari uwubatse, ari ingaragu cyangwa se uwihayimana twese twabaho mu mahoro tumutunganiye ku mubiri no ku mutima. Ni bwo twagira ubuzima burambye buzira umuze kandi na roho mbi zikirukanwa mu buzima bwacu !

Ndangije mbifuriza kugira icyumweru cyiza mwese !

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA,

ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya KIBINGO Diyosezi ya Nyundo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho