Isengesho ni ikiganiro, ni ubuzima

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 18 gisannzwe

Amasomo: Hab 1, 12-2,4; Mt 17, 14-20

Amasomo matagatifu yo kuri uyu wagatandatu aratwereka ko kubana n’Imana ari byo bituma umuntu agira ubuzima. Irya mbere riti: “…intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo”; naho Ivanjili iti: “iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, …”. Iyo uyazirikanye yombi ubona ko mu kudushishikariza isengesho ashimangira ya migenzo itatu ikomeye yitwa nyobokama: ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Isomo rya mbere riratwigisha gusenga. Isengesho ntabwo ari amagambo yagenwe adahinduka (formules), cyangwa yafashwe mu mutwe. Isengesho ni ikiganiro, ni ubuzima. Mu isengesho muntu asanga Imana uko ari, bitewe n’ibihe arimo, byiza cyangwa ser bikomeye, kandi n’Imana akayisanga uko iri, dore ko yo idahinduka, maze ikamwungura ubumenyi bw’uko imeze n’ugushaka kwayo, kuko mwene muntu nta na rimwe ashobora kubiva i muzingo.

Muri iri somo harimo isengesho ry’umuntu cyangwa umuryango wagirijwe n’ibibazo. Usenga, ni ukuvuga umuryango wa Israheli mu ijwi ry’Umuhanuzi, aribaza iby’igihango yagiranye n’Imana ko azayibera umwana ikamubera umubyeyi, ko azayibera umuryango ikamubera Imana, ko azayumvira nayo ikamurinda. Ese Imana yaba yaribagiwe icyo gihango yagiranye n’umuryango? Kuki umuryango w’Imana wagirijwe impande zose kandi Imana ireba? Kuki irebera ibyo byago biba ku bana bayo? Ibibazo nk’ibi umuntu wese wemera ashobora kubyibaza iyo amerewe nabi. Kubyibaza si bibi. Bimeze nko gutonganya Imana ariko si bibi. Imana ntabwo ishaka ko mu kuyisenga dukora uko dushoboye ngo twibagirwe uko tumerewe. Hari abakristu bakeka ko gutekereza ubuzima bwabo mu gihe cy’isengesho ari ukurangara. Ntabwo ari ukurangara, kuko icyo isengesho rigamije atari ukudukura mu isi, cyangwa kutwibagiza ibibazo byayo. Isengesho si nk’ikinya cya kindi muganga ugutera mu rushinge ku buryo utumva ububabare. Isengesho ni ugusanga Imana kandi nkayisanga mpetse umusaraba wanjye, ntabanje kuwuhisha. Ubitekereje wakumva bisekeje: guhisha umusaraba kugira ngo usenge neza!

Gutonganya Imana nka kuriya ntabwo ari bibi. Ikibi ni uko byaba umwanzuro w’isengesho. Ushatse kumva ibingibi wasoma Zaburi. Hari nyinshi ziteye zitya. Aho ayo masengesho abera meza ni uko asoza nk’iri somo rya none aho usenga asoza yiringira Imana agira ati: “… Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi, naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo”. Ngiryo isengesho ry’umuntu ubabaye. Kwiringira Imana no kwirinda guhemuka, ngo ububabare bumwibagize isezerano ry’Imana idahemuka.

Mu Ivanjili, nyuma yo gukora igitangaza, Yezu arasobanura ko ibitangaza bikomoka ku kwemera. Mu Ivanjili yanditwe na Mariko ho iki gitangaza akivuga mu nkuru ihimbaje kandi irambuye kurushaho, akavuga ko ukwemera n’isengesho ari byo byirukana roho mbi. Isengesho, Ukwemera. Kimwe gihamagara ikindi. Tugomba gusenga dusaba ukwemera, kandi nitwemera tuzarushaho gusenga. Byombi ni ingabire z’Imana zituma turushaho gusobanukirwa. Gusobanukirwa n’Imana ubwayo no gusobanukirwa na sekibi n’imitego ye.

Kumenya Imana ni byiza, kandi twese abakristu tubivugaho rumwe. Kuyimenya bitwongerera urukundo tuyifitiye narwo rugatuma na none turushaho kuyimenya. Ni urujya n’uruza rw’ingabire ziduha ubuzima. Ariko kumenya shitani ntabwo tubivugaho rumwe. Tuyimenye tukamenya n’ububi bwayo byatuma turushaho kwanga icyaha. Kuyimenya kandi byatuma turushaho kumenya icyo itinya tukagikora n’icyo ikunda tukagihunga. Ubumenyi n’urukundo twifuza kugira ku Mana iyo bitajyanye no kumenya shitani no kuyivumbura aho iri hose hari ikintu kiba kibuze kandi gikomeye ku muntu wemera, ku buryo no kujya mbere mu buzima bwa roho birushaho kumukomerera.

Turusheho kwihatira kumenya Imana no kuyisenga. Nk’uko Yezu yabivuye, ibyo tubigezeho n’ibitangaza twabikora. Ariko n’ubwo tubiharanira twibuke ko ibyo twakora byose, byose ari ingabire y’Imana. Kandi na none ntitukirengagize utavuga rumwe n’Imana wa mbere ariwe sekibi. Kumwirengagiza ku buryo bamwe mu bemera usanga bavuga ko atabaho, bituma aduca mu rihumye ku buryo bworoshye.

Nyagasani duhe guha agaciro ikintu cyose cyadufasha kukumenya, kugukunda no gutsinda sekibi.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho