Isengesho ryanjye Nyagasani, niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 7 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 01 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

Isomo 1: Yak5, 13-20, Ivanjili: Mk10, 13-16

Bavandimwe, hamwe n’iyi mpakanizi y’umuririmbyi wa Zaburi, amasomo matagatifu yo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya 7, umwaka A atumye twongera gutekereza ku gaciro k’isengesho n’uburyo rigomba guhindura imibereho n’imigirire yacu, rikatubera impamvu yo kwakira ingoma y’Imana no kuzayinjiramo. Mbere ya byose ariko tubanze dusubize ibi bibazo Gatigisimu ya Kiliziya itubaza: iyo dusenga tubigenza dute? Iyo dusenga tubwira iki Imana? Iyo dusenga tuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we, ariko ibyo bigakorwa mu kwemera. Iyo dusenga dusingiza Imana, tukayishimira, tukayisaba imbabazi z’ibyaha byacu, tukayisaba n’ibyo dukeneye byose, ari ibya roho cyangwa iby’umubiri.

Gusenga ni igikorwa cy’ibanze mu migenzo yose nyobokamana

Bavandimwe, gusenga ni igikorwa cy’ibanze mu migenzo yose nyobokamana, bikatubera ndetse intangiriro n’indunduro bya buri gikorwa gishimisha Imana. Gusenga Imana nk’uko Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ibitubwira ni ukumenya nyine ko ari Imana, ikaba Umuremyi n’Umukiza, Nyagasani n’Umugenga w’ibiriho byose, Rukundo rudashira kandi rurangwa n’ibambe (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika no 2096). Ni na byo itegeko rya Yezu rivugurura ibyavuzwe mu gitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 6, 13) ritwigisha: «Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine » (Lk 4, 8) ; ayo ni n’amagambo ya Yezu, yakoresheje yirukana Shitani ubwo yari imaze kumugerageza ubugira kabiri. Bityo yerekana ko gusenga byirukana Shitani, bikagobotora ku ngoyi kandi bigakingura ijuru.

Gusenga Imana mu cyubahiro no mu kwicisha bugufi bidasubirwaho, ni ukwiyumvisha « agaciro gake k’ikiremwa » kiriho kibikesha Imana. Gusenga Imana, mbese nka Mariya mu Ndirimbo isingiza Nyagasani, ni ukuyisingiza, kuyikuza no kwicisha bugufi, ugahamya uyishimira ko yakoze ibintu bitangaje kandi ko izina ryayo ari ritagatifu. Gusenga Imana imwe rukumbi bibohora umuntu ku ngoyi y’ubwigunge, y’ubucakara bw’icyaha n’iy’ibigirwamana byo ku isi (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika no 2097).

Isengesho rijyanye n’ukwemera rikiza ububabare n’ikitwa uburwayi cyose

Bavandimwe, Yakobo intumwa aratwumvisha neza iyi ngingo: Mbese muri mwe hari ubabaye? Nasenge. Ese mwaba mwifitemo umurwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho, bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. Isengesho rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi. Bavandimwe, muri Kiliziya y’ikubitiro iryo sigwa ryakorwaga n’abakuru ba Kiliziya mu izina rya Nyagasani, rigaherekezwa n’amasengesho. Akamaro karyo kari ako guhumuriza umuntu mu burwayi no kumukiza ibyaha. Ni ryo rwose ubu twita “ Isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi”. Iri sakramentu rero rifite akamaro kanini cyane mu buzima bw’abakristu n’ubwo hari bamwe batararyumva neza! Hari abagirango rihabwa umuntu ugiye gupfa cyangwa se bakagira ngo urihawe ubwo birarangiye, araraye ntiyiriwe cyangwa se aririwe ntaraye. Ntabwo ari byo rwose. Iri sakramentu riherekeza umuntu warwaye cyangwa se warembye, rikamufasha kwifatanya na Yezu mu bubabare bwe no gutsinda icyaha. Kenshi na kenshi iri sakramentu rigira andi bijyana : Penetensiya n’Ukarisitiya. Kandi koko aya masakramentu uko ari atatu uyahawe neza n’ubwo yapfa aba yibitsemo ubuzima bw’Imana. Mbibutse bavandimwe ko ari ngombwa kujya dutabariza abarwayi bacu, tukabahamagarira abasaseridoti batararemba kandi tuzirikana ko buri mukristu ashobora guhabwa iryo sakramentu igihe cyose arwaye.

Isengesho ridufasha kugira umutima wicishije bugufi kandi ukunda

Bavandimwe, nta handi umuntu yakura umutima wiyoroshya nk’uwa Yezu atabifashijwemo n’isengesho. Mu Ivanjili y’uyu munsi, Mariko aratwereka Yezu urakaye, ubabaye kandi utishimiye na gato uburyo intumwa ze zikabukira abana aho kubakirana urugwiro. Ibi biratwumvisha neza umutima wa Yezu, umutima wa kimuntu, wuzuyemo ubumuntu n’ubuntu. Kuri Yezu abaciye bugufi, abasuzuguritse, abatagira kirengera, ni bo bagomba guhabwa umwanya w’ibanze. Yezu Kristu muri iyi Vanjili arakosora iyobokamana ry’Abayahudi, ryemereraga umwana kwinjira mu ngoro ari uko byibura afite imyaka cumi n’ibiri; ndetse no mu muco w’Abanyaroma aho Mariko yatangiriye kwamamaza Ivanjili, umwana yahabwaga agaciro n’icyicaro mu ikoraniro ari uko byibura afite imyaka cumi n’ibiri. Yezu Kristu arashaka kandi gusubiza ikibazo kibazwaga kera ndetse n’ubu kikibazwa: Ese hari icyo bimaze kubatiza abana bato? Hari icyo bimaze kubinjiza mu buzima nyobokamana? Bavandimwe, usibye no kuba ari inshingano z’umukristu na Kiliziya kubatirisha abana bato no kubakundisha Imana hakiri kare, abana nanone banatubera urugero. Yezu ati: “umuntu wese utazakira ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho”. Kwakira ingoma y’Imana nk’Umwana ni ukuyakirana umutima mwiza, uzira uburyarya, ubutiriganya, ubwirasi, ubwikunde, ubugambanyi, amacakubiri, ubusambanyi n’ubusambo. Mbese ni ukwirinda ikitwa icyaha n’ingeso mbi cyose.

Muzagire ukwezi kwiza kwa Yozefu umugabo udahinyuka wa Mariya n’umurinzi wa Yezu!

Umubyeyi Bikira Mariya ababe hafi mwese!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho