Ku wa 20 Kamena 2013
Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Isengesho ry’umukristu (Mt 6,7-15)
Bavandimwe,
Yezu arakomeza kutwigisha. Uyu munsi aratwigisha gusenga. Ati ”Gusenga, si ugusukiranya amagambo”. Ati “Ibyo n’abatazi Imana barabikora kuko mu bujiji bwabo bazi ko amagambo menshi ariyo atuma bumvwa ». Muti “Ese isengesho ry’abatazi Imana n’isengesho ry’ abigishwa ba Kristu bitaniyehe? »
-
Isengesho ry’umuntu utazi Imana neza
Abatazi Imana basenga bagamije inyungu izi n’izi. Kugira ngo Imana y’igihangange ibarebe neza,barayisenga. Mbese isengesho ryabo rishingiye ku bwoba. Bayitura ibitambo bagamije kuyigusha neza. Mbese bo barireba mbere na mbere bakareba inyungu zabo bakiyambaza Imana kugira ngo zidahungabana. Mbese isengesho ryabo n’ibitambo batura bigamije “kumanura” Imana ngo ize ihe umugisha imigambi yabo, yaba mibi cyangwa se myiza. Mu yandi magambo bashaka gukoresha Imana aho kugira ngo bayikorere. Bashaka ko Imana ikora ugushaka kwabo aho kugira ngo binjire mu mugambi wayo mu bwiyoroshye.
Abayisiraheli Imana yigeze kubaha isomo batigeze bibagirwa. Bagiye gushotora abaturanyi babo b’Abafilisiti ngo barwana. Urwo rugamba Imana ntiyari irushyigikiye, ntikunda ubushotoranyi. Abayisiraheli baratsindwa, hagwa abasirikre bagera ku bihumbi bine. Abakuru b’imiryango ya Isiraheli ntibanyurwa baravuga bati “Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye I Silo gushakayo ubushyinguro bw’isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!”. Ubushyinguro bugeze mu ngando, abafilisiti babanza kugira ubwoba, ariko bihagaraho bararwana. Abayisiraheli baratsindwa bikabije, Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa … Imana yanze ko bayifata nk’ikigirwamana bakoresha ibyo bishakiye, yanze ko bayifata nk’impigi. (Soma 1 Samweli 4,1-11.
Muri make, isengesho ry’utazi Imana neza riteye ritya “Dawe, izina ryanjye ryubahwe, ingoma yanjye yogere hose, icyo nshaka gikorwe mu nsi, ndetse no mu ijuru …”
-
Isengesho ry’umukristu
Muti “ese umukristu we asenga ate?” Umukristu, arangamira Imana, akemera kunyura mu mugambi wayo, akayitegera amaboko. Agatangarira ubwiza n’ubuhangange bwayo akayisingiza, akayisaba, akayishimira. Mbese agira imyifatire nk’iy’umwana Samweli wasengaga avuga ati “Vuga Nyagasani umuagaragu wawe arumva” (1 Sam 3,10). Cyangwa se nka Bikira Mariya ati “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38). Mbese isengesho ry’umukristu rishingira ku kwemera, ukwizera n’urukundo kandi rikera imbuto mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Umuntu usenga umubwirwa n’uburyo abaho, uburyo abana n’abandi, uburyo akora akazi ashinzwe. Isengesho rihindura ubuzimwa bwose rikabuvugurura.
-
Dawe uri mu ijuru
Isengesho Yezu yatwigishije rya “Dawe uri mu ijuru”,rikubiyemo ibiranga isengesho ry’ukuri. Dushobora kurigabanyamo ibice bitatu byuzuzanya.
-
Igice cya mbere :Kureba uwo tubwira.
Dawe uri mu ijuru. Ijambo Dawe, ritwinjiza mu rukundo rw’Imana umubyeyi wacu twese. Abantu twese turi abavandimwe kuko dukomoka ku mubyeyi umwe. Iyo mvuze ngo “Dawe”, undi akavuga ngo “Dawe” bihamya ubwo bumwe n’ubuvandimwe dufitanye mu Mana. Nta kuba nka ba bana bava inda imwe umwe akabwira undi ati “Ntunkorere kuri papa!” Kandi bombi bamusangiye. Ikunda abantu bose ntawe ivanyemo, ari intungane nari abanyabyaha. Uwemeye kuvuga isengesho rwa “Dawe uri mu ijuru”, aba yiyemeje kubana kivandimwe n’abantu bose.
Kuba Dawe ari mu ijuru ni ukuvuga ko Imana iturenze, si umuntu, ni ihihangange. Tuyigomba icyubahiro kiyikwiriye. Nta kuyitwaraho nk’aho ari “mubyara wacu” kuko ari umuremyi natwe tukaba ibiremwa.Ni intungane. Izina ryawe ry’ubahwe. Izina niryo muntu, niko abanyarwanda bavuga. Dusaba ko Imana yubahisha izina ryayo ritagatifu. Kubaha izina ry’Imana, ni ukubaha Imana ubwayo.
Ubwami bwawe nibuze. Ni ugusaba ko Imana ikoresha ububasha bwayo bwo gukiza abantu, igatangiza isi nshya y’abo yakijije.
Icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru. Ugushaka kw’Imana si nk’uk’umutegetsi w’igitugu ukandagiza abantu ububasha yihaye. Ugushaka kw’Imana ni umugambi wayo wa kera na kare wo gukiza abantu. Mu murima w’imizeti Yezu yahisemo gukora ugushaka kw’Imana (Soma Mt 26,39-42). Yezu natwe adushishikariza gukora ugushaka kw’Imana Data. Mu ijuru abamalayika n’abatagatifu bakora ugushaka kw’Imana. Bakwiye kutubera urugero natwe tugahora dusingiza Imana kandi dukora ugushaka kwayo. Gusaba ko ugushaka kw’Imana gukorwa ni ukwiyemeza kwinjira muri uwo mugambi w’Imana.
-
Igice cya kabiri: kwireba twebwe ubwacu.
Tugasaba ifunguro ridutunga, ni ukuvuga ibyo dukenera byose kugira ngo tubeho. Tukibuka ko turi abanyabyaha, tugasaba imbabazi z’ibicumuro byacu.
-
Igice cya gatatu : Gufata umugambi wo guhinduka.
Guhinduka bijyana no kwinjira mu mpuhwe z’Imana tukababarira abaducumuraho. Mu isengesho dusaba n’imbaraga zo gutsinda ibigeragezo duhura nabyo. Yezu yabwiraga abigishwa be ati « Tutari kumwe ntacyo mwashobora ». Ni ngombwa gusaba ko ko Imana idukura ma nzara za Sekibi. Isengesho ry’umukristu ryera imbuto.
Bavandimwe,
Dukomeze dutege amatwi Yezu, tumwemerere atwigishe gusenga. Umuzungu ugeze mu Rwanda atangazwa n’ukuntu abantu basenga. Ku cyumweru za kiliziya ziba zuzuye, abakristu bishimye, bakaririmba neza, bagacinya akadiho. Umusaruro w’ayo masengesho wari ukwiye kurushao kwiyongera. Bityo nk’uko ku cyumweru abakristu bagaragara ari benshi babukereye, abe ariko ku wa mbere, ku wa kabiri ku wa gatatu, kuw a kane, ku wa gatanu no ku wa gatandatu haboneka abahamya b’ubutabera, ukuri n’urukundo mu buzima busanzwe, no mu bibazo bya buri munsi. Ubukristu si umwambaro mwiza wo ku cyumweru. Twava mu Misa tukawumanika ku musimari, tugasubira mu byacu bisanzwe. Tukazawegura ku cyumweru gikurikiyeho. Ubukristu ni ubuzima butungwa n’isengesho, ijambo ry’Imana n’amasakramentu.
Nizera ko isengesho ari ryo rikubiyemo umuti w’ibibazo by’u Rwanda. Atari ririya ry’abatazi Imana bibwira ko amagambo menshi ariyo atumwa bumvwa neza, ahubwo iri Yezu atwigisha rirangamiye Imana umubyeyi uzi ibyo dukeneye, isengesho rijyana no guhinduka, tukinjira mu mugambi w’Imana kuri twe.