Ishavu ryanyu rizahinduka ibyishimo

Ku wa 5 w’icya 6 cya Pasika, B, 11/05/2018

Amasomo: Intu 18, 9-18; Zab 47 (46), 2-7; Yh 16, 20-23a

Bavandimwe,

Amasomo y’uyu munsi aratwereka ko ishavu, agahinda, amarira ndetse n’imibabaro itandukanye bidafite ijambo rya nyuma mu mibereho y’uwemera Kristu. Aya masomo araduhishurira ibanga ry’ibyishimo by’ukuri: kugirana ubumwe na Yezu Kristu no kumubera umuhamya.

Mu isomo rya mbere twumvise Nyagasani Yezu ahumuriza Pawulo ati: “Witinya… komeza uvuge ntuceceke ndi kumwe nawe”. Mu butumwa bwe, Pawulo yaterwaga imbaraga n’uko Nyagasani yari kumwe na we, bigatuma atagamburuzwa. Zabuli iratubwira ubuhangange bw’Imana muri aya mazina: Umusumbabyose, Ruterabwoba; ni umwami w’igihangange. Kuguma ku ruhande rw’Imana rero ni uguhitamo neza.

Mu Ivanjiri Yezu arasezera ku Ntumwa ze. Agiye gusubira mu ijuru aho yahoze kuva kera na kare. Intumwa zirababaye kandi zizatotezwa. Mu gihe bazaba barira kandi baganya isi yo izaba yibereye mu byishimo. Nyamara ibyo ni ibyishimo by’isi bimwe bishashagirana ariko bikaba iby’akanya gato. Ishavu ry’Intumwa rizabaviramo ibyishimo. Imitima yabo izanezerwa kuko bazaba bari kumwe na Yezu.

Bavandimwe rero,

Kenshi na kenshi dutwarwa n’ibyishimo by’iyi si hanyuma tukiyibagiza ibyishimo by’ukuri biterwa no kwibanira n’Imana. Mu gihe intumwa zatotezwaga zizira ko zakurikiye Yezu, bamwe babonaga ko zibabaye ariko zo zabaga zifitiye ibyishimo ndetse zishimira ko zitotezwa kubera Yezu Kristu n’Inkuru nziza ye. Twebwe se ibyishimo twifuza kugeraho ni ibihe? Twibaze ibyo duhihibikanamo bya buri munsi ngo biduhe ibyishimo niba koko biduha ibyishimo by’ukuri. Aho ntitwaba twaratwawe n’ingirwa-byishimo by’isi? Buri wese yisuzume.

Twemera ko Yezu ari kumwe na buri wese muri twe ndetse by’agahebuzo akaba yarahisemo uburyo bwo kwibanira natwe muri Ukaristiya. Igitambo cy’ukaristiya ni umwanya wo guhura na Yezu “imbonankubone”. Nimucyo rero tumusange kenshi dutura Igitambo cy’ukaristiya twerekeza imitima yacu ku Mana. Nimucyo tugire umwanya uhagije wo gutuza tumushengerera. Tujye dufata umwanya duhunge urusaku rw’iyi si tumusange mu bwiyoroshye no mu mutuzo tumuhange amaso kandi tumutege amatwi.

Ibyago duhura na byo biradukangaranya. Nyamara tujye tumenya ko bidafite ijambo rya nyuma. Yezu watsinze urupfu yatuzaniye umukiro w’iteka. Iryo jambo rijye riduhumuriza. Umukristu nyawe arangwa n’ibyishimo kuko aba yateye intambwe bityo akibanira na Yezu ubuziraherezo. Natwe rero tureke gushakira ibyishimo aho bitari ahubwo dukurikire Yezu maze aduhe ibyishimo nyabyo, igihe nikigera tuzaturane na we ubuziraherezo.

Padiri Leonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho