“Ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo!”

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 6 cya Pasika, C. Ku ya 06 Gicurasi 2016

Amasomo: Intu 18, 9-18; Zab 46, 2-3, 4-5, 6-7; Yh 16, 20-23a.

Bavandimwe muri Kristu Yezu, nimugire Roho Mutagatifu n’ingabire ze zose!

Umukristu wakiriye neza akana Yezu ko kuri Noheli, agakurana na ko, akagendana na we, akamuherekeza mu nzira y’umusaraba, bagapfana maze ubu akaba ari kwizihiza Pasika koko ayicayemo we wese; kandi hamwe na Bikira Mariya kimwe n’izindi ntumwa akaba ategereje Roho Mutagatifu Yezu azatwoherereza nyuma ya Asensiyo nkuko abitubwira mu ivanjiri tumaze iminsi twumva muri iki cyumweru cya gatandatu cya Pasika (Yh 16, 4-15); uwo mukristu arahirwa! Arangwa rero n’ibintu bitatu by’indatana:

Mbere na mbere arangwa no gutega amatwi Yezu, akaba koko umwigishwa we-kandi ntamwumvire ubusa. Icya kabiri, aranyurwa: agatwarwa n’ubuzima bwa Kristu rwose, mu buryo yiyibagirwa, akarekura ibyo umutima we wari ugundiriye hanze ya Kristu, agahoberana n’urwo rukundo rw’ibyijuru, maze we na Yezu bakaba ak’ipata n’urugi. Ntaba agitinya uko isi n’abayo bamubona, bamukoza isoni, cyangwa se ngo acibwe intege n’imanza bamucira. Ntaba agikerezwa kandi n’ibitotezo n’ububabare bikomoka kuri uko kwigomwa ibyishimo bishingiye ku bantu n’ibintu gusa. Uwo mukristu ikimutera ishavu ni kimwe rukumbi: nukuba yabura Yezu mu buzima bwe nk’izi ntumwa twumvishe, Yezu ariho akomeza umutima kuko bagiye gutandukana ku bw’amaso y’umubiri. Icya gatatu, ni uguhinduka, ukabaho koko nk’uwazutse. Ni nabwo ubasha gutaraka nka Pawulo intumwa yemwe kimwe na Petero, ukamamaza koko ko Kristu ari muzima; kuko imibereho yawe ubwayo iba ari ikimenyetso ndakuka cyo kubihamya. Ibi byose bigakorwa mu rumuri n’imbaraga tuvoma muri Roho Mutagatifu Yezu ubwe adahwema gusendereza abamuyoboka babishyizeho umutima.

Ivanjiri ya none iratwerekana neza ishavu n’agahinda umwigishwa nyawe wa Kristu (umukristu nyawe) yagombye guterwa no kuba aho Yezu atari. Yezu yabibwiraga intumwa agira ati “[ni akanya gato mukambura]…ndababwira ukuri mwe muzarira, ndetse muganye, ariko isi yo izishima”. Kubura Yezu kuri twe ab’iki gihe, ni ukujya aho ataba. Aho Yezu ataba nta handi ni mu kibi: ni mu cyaha. Mu yandi magambo, uyu munsi Yezu araduhamagarira kubabazwa n’ibyaha byacu. Kuba aho Yezu atari ukumva umerewe neza, ukumva ari ho wisanzurira ukishima, ni ikimenyetso cy’uko uba uri uw’iriya si Yezu yatubwiye. Iyo si idashaka kumva Yezu, idashaka kumubona, ishaka ko aceceka, ndetse akavaho burundu. Isi imukatira urwo gupfa, ikamuhamba kandi ikanagerageza gusibanganya ibimenyetso itoteza abamwemeye kimwe n’abamamaza izina rye n’izuka rye; isi ikibi cyatwaye uruhu n’uruhande, kandi ikaryoherwa no guca intege abayirimo itabafasheho, kubera gutwarwa n’iby’ijuru: ngiyo isi irwanya Kristu. Ni na yo dutumweho ngo tuyereke uzayikiza by’ukuri: Yezu Kristu wazutse. Umuntu imibereho ye n’iy’iyi si byaba ari mahwane, nta kabuza abusanya na Kristu ubwe; ntiyaba intumwa ye nyayo.

Bavandimwe, ubusanzwe ikintu cy’agaciro ukiyuhira akuya! Gusa iyo urebye neza usanga kuri iki gihe benshi basigaye bifuza kwiberaho neza kandi batavunitse! Yemwe no mu by’Imana, usanga abakristu benshi nta muhate, nta n’imbaraga zigaragara bashyiramo koko ngo ubone ko bavunikira ingoma y’ijuru. Hari benshi iyobokamana ridafasheho na mba; mu buryo baba kumwe na Yezu, baba kure ye… ntacyo bibabwiye. Abandi bakanatinyuka ahubwo kurisha Imana: nukuvuga kuyikoresha mu nyungu zabo bwite zitanafite aho zihuriye no kwitagatifuza. Bene abo iyo ibigeragezo bije guhinduka abapagani rwimbi no nk’ako kanya.

Nitwumve rero ko  imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Mu rugamba rw’ubutungane turemye twese, biriya bitotezo Yezu n’intumwa za mbere bahuye na zo, si urwandiko kuri twe. Ariko kandi tumenye neza ko nta mugaragu usumba shebuja (Mt 10, 24-25). Ubwabyo no guhangana n’ibishuko by’isi y’iki gihe cyacu ntibituvutse gukomera ku Mana, nta bitotezo biruta ibyo. Hahirwa uzakomera kugeza ku ndunduro; ak’umubyeyi uvunwa n’ibise ariko arangamiye uruhinja nkuko Yezu yabitwibwiriye.

Yezu Kristu rero aradushishikariza kwihanganira ububabare, ibigeragezo, ibitotezo, amarira, agahinda n’ishavu dushobora guhura na byo muri iyi si, igihe cyose dutegereje kumubona imbonankubone. Nta kabuza ku bamukomeyeho mwese, hakurya y’isi Kristu arabategereje: “ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo!” (Yh16, 20). Dusabirane cyane kugira ngo Roho Mutagatifu aduhe imbaraga aho rukomeye, cyane cyane tuzirikana abakomeje gutotezwa bazira Izina rya Yezu. Bikiramariya watugendereye i Kibeho agume atube hafi kandi atubere  igihozo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Diyakoni Jean-Paul MANIRIHO

Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho