Ishema mfite ryose ni wowe ndikesha … Nyigisha guca bugufi.

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 32 B,
Ku wa 10 Ugushyingo 2015 – Umunsi wa Mutagatifu Lehu, papa & umuhanga wa Kiliziya.
Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho, agakurikira inzira ze! Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe. Uyu munsi Ivanjiri iradukangurira kumenya ko turi abagaragu nk´abandi kandi  tugomba gukora ibyo dushinzwe.  
 
-Guca bugufi: Yezu aradusaba guca bugufi. Icyo ni  kimwe mu biranga umugaragu wa Nyagasani. Ni ngombwa kumvira Uhoraho kandi tukamutumikira. Ibyo nibyo Yezu abwira  abigishwa be ( hamwe nawe nanjye) agira ati mujye mwicisha bugufi kandi mukore ugushaka kwa Data, mwite no  ku bavandimwe banyu. Guca bugufi bisaba  kubana na bose kandi ukababera abavandimwe nyabo. Yezu arakangurira abakoresha b´iy´ isi  kudasuzugura abo bakoresha  bitwaje ko ari abagaragu.  
-Umuntu imbere y´Imana: Imbere y´Imana twese turareshya. Buri muntu yaremwe mw´ ishusho ry´Imana kandi roho ya buri muntu iva kuri Yo. Bivuga ngo buri wese uko yaremwe ni Umuhire wa Nyagasani kandi  afite ishusho Ye. Iyo shusho  niyo ituma buri wese yitagatifuza ayobowe n´ Urumuli Roho Mutagatifu. Urwo rumuli  rumurikira buri wese kuko Imana ikunda buri wese. Kumenya ko urwo rumuli ruturangaje imbere, bituma twirinda  kuba” ibipfamutima”(Buh3,2ss), tukirinda kujya kure y´Uwaduhanze.  
 
-Imana ikeneye igisubizo cyawe: Imana tuzi ko idukunda kuko ari Urukundo. Tuzi ko Imana ari byose, ari Rugira byose dukesha ubugingo. Gusa n´ubwo ntacyo ibuze, burya  Imana yishimira ko twayereka ko tuyumva kandi tuyishimira. Yifuza ko tuyibwira ko tuyikunda  kandi tuyikesha ibyo dutunze byose. Imana rero ikeneye ko uyibwira uti:” Uhoraho ndagushimira igihe cyose n´aho ndi hose” ( Zab33). Ikeneye ko tuyibwira tuti: Mana “ishema mfite ryose ni wowe ndikesha”(Zab).
 
Dusabe kandi tugume twiragize Nyagasani mu buzima bwacu bwa buri munsi. Tumuture urukundo aduha nk´abo yitoreye kandi duhore tumugana. Tumusabe kandi kugirango n´abafite “umutima washengutse  kandi wihebye”(Zab) agume ababe hafi. Yezu niwe gisubizo cy´Isi ya none, niwe Nzira y´Ukuri n´Ubugingo. Mutagatifu León (Mukuru) udusabire. Bikira Mariya wadusuye i Kibeho duhe kugana Umwana wawe kandi ugume utube hafi; twigishe guca bugufi nk´uko Umwana wawe yabikwigishije  tube abagaragu nyabo babereye  ugushaka k´Ubutatu Butagatifu. Amén.
Padiri Emmanuel MISAGO.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho