INYIGISHO: “Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya”

Inyigisho yo ku wa 09 Ugushyingo 2013:

Kwibuka umunsi Kiliyiza yitiriwe Mutagatifu Yohani y’i Roma yahereweho umugisha

Inyigisho yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Kuki twibuka itahwa rya za Kiliziya?

Kwibuka umunsi Kiliziya runaka yahaweho umugisha bifite akamaro kanini mu buzima bwacu nk’abakristu kuko inzu dusengeramo duturiramo igitambo atari inzu isanzwe , ni ingoro y’Imana. Ntabwo ari urusengero ni Kiliziya. Mu ijambo Kiliziya humvikanamo cyane cyane imbaga y’Imana iba yakoranye.

Rimwe twiga mu Iseminari nto bari basomeye misa ku kibuga. Umwana umwe abwira undi ati “Turekeraho gukina tujye mu Kiliziya“. Undi ati “Turajya mu Kiliziya misa yabereye hanze?“ Tujya impaka twibaza uko yari kuvuga. Tugeze mu “kiliziya“, batera ya ndirimbo yo mu gitabo cy’umukristu (A2): Umuryango Mutagatifu. Hanyuma bateye igitero cya mbere kivuga ngo “Twinjiye mu nzu ya Nyagasani, Ingoro ye…“, turarebana.

Nyuma ibi byamfashije kumva impamvu yo guhimbaza itahwa ya za Kiliziya. Inzu igaragara ikaba ikimenyetso cy’imbaga ishagaye Nyiribiremwa.

Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya“

Yezu ntiyishimiye ko basuzugura Ingoro y’Imana. Nyamara bo bumvaga ibyo bakora ari ukuri, kandi bakumva bakora neza. Ibimasa , intama n’inuma byakoreshwaga mu gutura ibitambo. Kugira ngo rero abaje gutura ibitambo babibone hafi abashinzwe ingoro barabigurishaga. “ Abavunjayi” baje bate? Byari bimenyerewe ko abami bashyira amashusho yabo ku biceri byakoreshwaga. Abayahudi bari barakwiriye hirya no hino ku gihe cya Yezu bazaga mu minsi mikuru ya Pasika i Yeruzalemu( Intu 2, 5). Bazanaga rero ibiceri byo mu bihugu babaga baturutsemo biriho amashusho anyuranye ( Mt 22,19-21). Ntibyari byemewe gutura bene ibyo iceri mu ngoro. Ibi byatumye abaho abantu bavunjira abandi bakaba ibiceri by’abayahudi bitariho ishusho. Icyo Yezu adashyigikiye nuko ibyatangiye ari ugufasha abantu ngo babashe gutura ibitambo byari byarahindutse ubucuruzi.

Igishuko nk’icy’ aba Yezu yirikanye kitubaho mu gihe duharanira gukora neza no gukora ibyiza dutwawe no gushaka inyungu nk’abandi bacuruzi. Icyiza kikaba agakingirizo k’inyungu zacu.

Ingoro y’Imana tugomba kuyubaha cyane cyane iyo tuje guhura n’Imana. Gukubagana, kwiganirira ibisanzwe ni ugucururiza mu Kiliziya. Byabaho ko igitambo cy’Ukaristiya kiba umwanya wo kunoza gahunda zawe (mu bitekerezo).

Imana ishaka gutura muri twe bityo imibiri yacu nayo tuyirinde ibitajyanye n’ibyo Imana ikunda.

Dukunde Kiliziya zacu, duherwamo amasakramentu, ni ikimenyetso cy’Imana rwagati muri twe (Iyim 25,8). Ishyaka ry’Ingoro y’Imana riduhihibikanye twese.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho