Ishyaka ry’Ingoro ya Data

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CY’IGISIBO KU WA 7 WERURWE 2021

AMASOMO: Iyim 20,1-3.7-8-12-17; Zab 18,8-11; 1Kor1,22-25; Yh2,13-25

‘‘Ishyaka ry’ingoro yawe riramparanya’’

Bavandimwe ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo twongere tuzirikane ku ishyaka dukwiye kugirira ingoro y’Imana. Kugira urukundo n’umuhate mu byayo wifuza ko bijya mbere, kwanga ko ibyayo byasuzugurwa bigateshwa agaciro, ni ukwigana Yezu, ni  ukugenza nka We. Ni we mwigisha wacu mu kubaho tubereyeho Imana n’ibyayo, ibyo kandi ni byo bigeza ku mahirwe arambye. Naho ubaho aharanira inyungu ze bwite gusa atitaye ku by’Imana n’abayo agwa muri cya gishuko cy’ab’isi ‘‘mpemuke ndamuke’’, cyangwa muri ya myumvire y’uko uburyo bwose wakoresha ngo ukunde ugere ku cyo wifuza buba ari bwiza. Udaharanira iby’Imana ishima aba agenza nabi kandi n’aho abandi batabimugayira kubera kutabimenya cyangwa kumutinya, mu maso y’Imana ahorana umugayo. Bene uwo mugayo si umwambaro ubereye abayoboke b’Imana.

1.Imana yifuza guhabwa umwanya utabangikanywa mu buzima bw’abayo

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri, turazirikana ukuntu mbere y’uko Imana itangaza amategeko yayo ku musozi wa Sinayi, yabanje kwivuga nk’Imana ifitanye amateka maremare n’umuryango wayo. Ni Imana ihoraho, yawivaniye yo ubwayo mu bucakara bwa Misiri, ikaba yifuza ko nta zindi mana uwo muryango wazagira. Imana ntishaka ko abayo baba abacakara b’undi wundi cyangwa b’ibindi bindi. Ibifuriza ubwigenge ariko kandi nta kindi gisubiza muntu mu bucakara usibye ugutera umugongo amategeko y’Imana bijyanye no kubura ishyaka mu byayo.

Bavandimwe, muri ibi bihe ibisimbura Imana biragenda biba byinshi kandi abantu babyohokaho babikekamo umugisha. Nta handi bibaganisha hatari ukugwa ruhabo. Bamwe babona imana yabo mu miyoboro y’ibitekerezo igenga isi ya none, abandi bakayibona mu bukungu, abandi bakayibona mu bucuti bumwe butaramba buherekezwa n’ukwinezeza mu maraha ariko anyuranye cyane n’ibyishimo by’ukuri, abandi bumva ubutegetsi nta cyaburuta yewe na ka kanya gato bamwe bageneraga Imana bo bakakamara bakora byose ngo hatazagira ububakura mu kiganza. “Ibyo byose birashira Nyagasani agakomeza’’nk’uko Mutagatifu Tereza w’Avila abitwibutsa. Ijambo Uhoraho yavugiye kuri Sinayi agira, ati: “Nta Mana zindi uzagira kereka jyewe”, ni iry’umuntu wa none. Mutagatifu Agustini we yabimenye neza maze mu kuzirikana ko izo ngirwamana abantu birundumuriramo ntaho zibageza, aterura agira ati: “Waturemeye kuba abawe Nyagasani, kandi umutima wacu ntushobora kubona iruhuko utaratura muri wowe”.

2.Yezu Kristu urugero rwacu mu kwegukira Imana akorera abayo

Uko tugenda tugana Pasika, turangamiye Yezu Kristu wapfuye kandi akazuka.  Urupfu rwe rwabaye ikimenyetso gikomeye cy’urukundo yakunze se, ni na we wabonaga ko gukomera ku gushaka kwa se bibeshaho nk’uko mu kiganiro n’umugore wo kuri Samariya yabyitangarije agira, ati: “Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we”. Ishyaka dukwiye kurwana nk’abakristu turebeye kuri Yezu ni ukwegukira iby’Imana itwifuzaho, maze tugakorera abayo tuyobowe n’urukundo twahaweho impano n’umurage usumba byose. Aha twibuke ko gukorera Imana no gukorera abayo bidatana. Gusenga dushikamye yewe igihe n’imburagihe ariko tukiburamo imbuto z’urukundo rw’abavandimwe rumwe rutuma tubumva, tubafasha uko dushoboye, tubabarana na bo igihe bari mu byago, tubavuganira igihe bashikamiwe, … bigaragaza ko dusenga bicagase cyangwa twibeshya ko dusenga nyamara dukora ibisa na byo. Ukunda Imana akunda n’abayo, uyirwanira ishyaka arirwanira n’abayo, ngurwo urugero Kristu yaduhaye. Koko rero urupfu rwe  rwujurijwemo ubwo buhamya bwo gukunda Imana n’abantu bijyana n’ubwitange.  Ni ishema ryacu ku bamuyobotse, si igisebo ahubwo ni inzira y’ikuzo rye n’iry’abamwemera. Tujye twamamaza Yezu wabambwe ku musaraba atari mu mvugo gusa ahubwo no mu bikorwa bibabarana n’ababaye tugamije kubageza ku byishimo.

3.Inzu y’Imana nikorerwemo icyo yagenewe

Kiliziya zacu nyinshi zubatswe neza, ziratatse kandi ni ishema kuri twe kuko tuba twarashyizeho itafari mu kuzubaka. Ingoro y’i Yeruzalemu yari ikimenyetso cy’uko Imana ituye rwagati mu muryango wayo, nyamara Yezu yababajwe cyane no kubona iyo ngoro ihindurwa inzu y’ubucuruzi n’ubuvumo bw’abambuzi. Ibyo byari inshamarenga nk’uko n’ubundi kiliziya zubatswe n’amabuye zituganisha ku kundi kuri gukomeye. Yezu ni we Ngoro nya ngoro y’Imana kuko muri we twamenye Imana byuzuye, muri we twashyikiranye n’Imana Data, Yezu yujuje umurimo w’ingoro kuko uwayijyagamo yabaga agiye ahantu hatagatifu guhura n’Imana. Yezu ni we ugira ati: “Ntawe ugera kuri Data atanyuze kuri jye” (Yh 14,6). Si ibyo gusa natwe turi ingoro z’Imana. Aho Yezu agira ati: “Inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi” (Yh 2,16) bidufashe natwe kuzibukira icyo ari cyo cyose gituma imitima yacu iba isibaniro ry’ibitekerezo n’imigambi  biganisha ku nyungu zacu gusa, nka ba nyamwigendaho, tudashishikajwe no guharanira inyungu za Nyagasani udusaba gufungura amarembo y’imitima n’imipaka yose idutandukanya n’abandi.

4.Umwanzuro

Bavandimwe, muri iki gisibo, igihe turangamiye Kristu we Mukiza n’agakiza kacu haba mu nzira y’umusaraba no mu yandi masengesho, haba mu bikorwa byo kwigomwa ngo tubone uko turamira abandi,  byose tubigirane umutima urwanira ishyaka Imana n’abayo.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho