Inyigisho yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 2 gisanzwe, giharwe
Yatambutse bwa mbere, ku wa 22 Mutarama 2013
AMASOMO: 1º. Heb 6, 10-20; 2º.Mk 2, 23-28
Ukwemera n’ukwiyumanganya
Izo ni ingabire dukeneye kugira ngo tube indatsimburwa mu rugendo turimo tugana ihirwe twateganyirijwe. Nta gushidikanya, Imana Data Ushoborabyose yatugiriye Isezerano ridakuka ryo kutwinjiza mu bugingo bwayo. Iryo sezerano rigomba kuzurizwa umuntu wese wemera. Abrahamu n’ubwo yari ageze mu za bukuru n’umugore we atagishoboye kubyara, Imana yamusezeranyije inkomoko iruta kure umusenyi wo ku nyanja. Iyo uwo mukambwe atikomezamo ukwemera n’ukwiyumanganya, ntaba yaririwe atirimuka iwe ngo ajye “kubwerabwera” iyo atazi. Cyakora ntiyabwerabweye ahubwo yiboneye ibyiza birenze ibintu byose yashoboraga gutekereza. Ni yo mpamvu uwo mubyeyi yabaye umukurambere w’abemera bose. Twese ababatijwe turi inkomoko ye.
Hashize imyaka natwe twumvise ijwi rya YEZU KRISTU. Twemeye kuba aba-KRISTU igihe tubatijwe. Twabishimangiye igihe twihuriye na YEZU KRISTU watwigaragarije ku buryo buhebuje kandi bw’ibanga. Tuzi ko turi muri Kiliziya ibengerana umutsindo wa KRISTU. Muri yo, ntidukurikiye baringa. Nta n’ubwo ukwemera kwacu gushingiye kuri kanaka cyangwa nyirakanaka. Si ukwemera twarazwe n’ababyeyi bacu ba kera. Ni ukwemera kurenga imbibi zose zigaragara maze tukanyungutira ibyiza bya YEZU KRISTU ku rugero rurenze imivugirwe. Dushobora kutiyumvamo ubwo buzima buhebuje kuko guhura na YEZU ku giti cyacu ari ikintu tutumva uko kimeze. Icyo twashishikarizwa niba ari uko bitumereye, ni ugushikama tugasaba YEZU kuzatugenderera mu ibanga rya kamere yacu kugira ngo tumumenye bihagije tumukunde kuruta ibintu byose bibaho ku isi no mu kirere.
Muri KRISTU, ntacyo twabura. Ubuhamya buhanitse bw’amakoraniro yo mu gihe cy’ikubitiro cya Kiliziya butubera imfashanyigisho. Abakristu bahuraga n’amage y’ibyago, inzara n’intambara, baterwaga inkunga na bagenzi babo bo mu makoraniro ya kure. Kwifatanya na bo mu isengesho no kubohereza imfashanyo y’ibyo bakeneye, ni uburyo bwatumaga buri muyoboke wa YEZU KRISTU agomba gukomeza urugendo nta kabuza. Mu gihe dusabira ubumwe bw’abakristu, dukomeze ishyaka ryo gufasha abo dushoboye kandi tubikorane ukutinuba n’ukutarambirwa kuko Isezerano ry’Uhoraho ari indahindurwa. Twumvire inama duhawe igira iti: “Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mubikomeje. Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye”. Nidukomeze rero inzira y’Ubugingo itaduhamisha mu bucakara bw’imigenzo ya kera ahubwo ituma turushaho kuba abigishwa beza ba YEZU KRISTU.
YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.
Padiri Cyprien BIZIMANA