Ishyano ryaraguye: Abakuru n’abigishamategeko

Ku cya XXIV Gisanzwe B, 16/09/2018

Amasomo: 1º. Iz 50, 5-9a; Zab 115 (114), 1-2.3-4.5-6.8-9; Yak 2, 14-18; Mk 8, 27-35

1.Kuri iki cyumweru twumvise ya vanjili isanzwe izwi cyane: Yezu abaza abigishwa be uko bamuvuga. Cyakora inyigisho kuri uru rubuga yo igiye kwibanda ku byo Yezu yavuze ku bakuru b’imiryango n’abaherezabitambo bakuru ndetse n’abigishamategeko. Abo ni bo bimirije imbere kumugambanira. Ni ishyano ryaguye ricika umurizo kubona abantu bakwiye kuba bafite ubwenge, abantu bakekwaho gushishoza, abantu bigishijwe Amategeko yose…Kubona ari bo bahuruduka bakagambanira Umwana w’Imana. Ni akumiro. Nyamara rwose, bene nk’abo bari bakenewe ku isi hose. Tubitekerezeho.

  1. Abakuru b’imiryango. Muri Isiraheli mu gihe cya Yezu, abo bari abantu bakuru bakuriye imiryango inyuranye. Ni bo bari bafite ijambo mu buyobozi bw’abanyagihugu. Kandi muri ibyo bihe, iguhugu cyose cyari gifite ubutegetsi bugiye umujyo umwe. Iyobokamana n’ibireba igihugu byagenderaga hamwe. Bemeraga bose ko Imana ishoborabyose ari yo yabakuye mu bucakara bwa Misiri. Umuntu wese muri Isiraheli yagombaga kwemera iyo Mana imwe y’ukuri. Gusa hari ibango ry’Ibanga ryari ryarabihishe: Basa n’aho batumvaga ko iyo Mana y’ukuri yari yarabasezeranyije Umukiza. Igihe kigeze Yezu Umwana w’Imana avukira i Betelehemu muri Yudeya. Nyamara ntibasobanukiwe. Abo bakuru b’imiryango, n’ubwo bahagararaga imbere y’abantu ngo barabaha amabwiriza yo gukora byose bubaha Imana yababohoye ku ngoyi ya Farawo, icyo gihe Imana yavutse mu bantu, abo bakuru b’imiryango bo ntibasobanukiwe. Ahubwo ubujiji bwabo bwagaragaye igihe nyine biyemeje kugambanira umuziranenge.
  2. Abaherezabitambo bakuru. Akandi kaga kongewe n’abo banyamasengesho batishimiye uwabashingiye isheja. Barasengaga bagatoza abantu gusenga. Bajyaga mu Ngoro kenshi i Yeruzalemu bagatoza umurongo w’isengesho abo bashinzwe. Nyamara no bo nta gusobanukirwa bakerensa Umugaragu w’Uhoraho. Ese ayo masengesho babagamo n’ibyo bitambo baturaga byamaze iki? Nyamuneka abashinzwe kuyobora abandi mu by’Imana, nibasabirwe ubutitsa ejo batazabuza abantu kubona Yezu Umukiza wabo.
  3. Abigishamategeko. Ese muri iki gihe ni bande bigisha Amategeko? Ni abize bakaminuza nko muri icyo gihe cya Yezu Kirisitu. Umubare mwinshi w’abo wari ugizwe n’Abafarizayi. Ariko tuzi ko iryo zina ryaje guhindana ku buryo uwo bahimbye umufarizayi aba agomba kwisubiraho rwose kuko bene uwo aba ari wa wundi uvuga menshi ngo arigisha nyamara muri we ari icyuma-sahani kirangira kibombogotana.
  4. 5. Iki ni icyumweru cyo kureba Yezu Kirisitu. Ni ukumuhanga amaso. Ni ukumupfukamira no kumusaba imbabazi. Ni uguca bugufi no kwiyoroshya. Ni uguca ukubiri n’ibyo twiratana byose maze tugahamya ko Yezu ari We Kirisitu Umwana w’Imana Nzima. Ibyo ariko ntibihagije, ni ngombwa no kwiyumvisha ko uwo duhamya tumukurikiye mu nzira y’umusaraba. Ni ukwitegura ko mu nzira harimo amahwa y’inzitane. Iyo twiyemeje gutambuka tukayinyuramo, tuba twiyemeje gukora ibyo dushinzwe mu buryo buhuje n’ibyo adushakaho. Uhagaze imbere y’abandi ngo arabayobora akwiye kumenya ko nadahagararana na Yezu Kirisitu azatungurwa yatomereye ibindi bitandukanye. Ushaka kumukurikira ngo ajye amutura ibitambo afasha abandi kumushengerera, ntashyira imbere ibye ku giti ke. Yiyumvisha ko uwihambira ku buzima bwe abutakaza. Hari abakurikiye Yezu batubera urugero kuko baranzwe n’ubwizige birinda kuba ku isi nk’inzige ziyonona. Babaye intwari baremera, barigishwa barigisha, baba abaherezabitambo batambutse abo Yezu yatonganyije.
  5. Dusabirane cyane imbaraga za Roho Mutagatifu turindwe ubufarizayi aho buva bukagera. Yezu Kirisitu ari kumwe natwe. Bikira Mariya na we atuba hafi tumwizere. Abatagatifu duhimbaza, Koruneli, Sipiriyani, Edita, Ewufemiya na Jeminiyani, Yohani Masiyasi na Rojeliyo baduhakirwe kuri Data Ushoborabyose.

Padiri cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho