Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA,

12 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 16, 1-10

2º. Yh 15, 18-21

 

ISI NIBAZIRA, MUMENYE KO ARI JYE YABANJE KWANGA 

Yohani intumwa akoresha ijambo isi, ashaka kuvuga abantu bose batuye mu isi ariko badakunda Umuremyi wayo. Ejo YEZU yatubwiye ko yemeye guhara amagara ye agirira incuti ze. Uyu munsi atubwiye ko isi yamwanze. Bityo, intumwa n’abigishwa be, ntibazatungurwe n’uko isi ibanze. YEZU bamugiriye urwango ari umuziranenge. Bamwishe urupfu rubi bamubambye ku musaraba. Abamukurikiye na bo, bamwe barabambwe, abandi bavugijwe ubuhumetso baraca, abandi batawe mu nzuzi. Ibyo byabaye mu ntangiriro za Kiliziya. N’ubu ariko ruracyageretse. Hirya no hino twumva abantu bicwa bazira ko ari abakristu. Uko byagenda kose, isi igira uburyo bwinshi bwo gutoteza intore z’Imana. Iyo ariko, si impamvu yatuma muri iki gihe turuca tukarumira. Igihe cyose KRISTU adusaba kwamamaza ineza n’urukundo bye kugira ngo turokore roho za benshi bashoboka mu Izina rye. Nimucyo dusabe none ingabire yo gutsinda ibitotezo byose twahura na byo mu bukristu bwacu.

Umuntu wese utaratoterezwa amatwara mazima yiyemeje yo kugendera ku Ivanjili ya KRISTU, ntashobora kumenya igipimo cy’Urukundo rwa KRISTU agezeho. Intwari iboneka ku rugamba. Umukristu wituramiye mu gihe sebyaha yigaragaza, uwo ntashobora kujya mu ruhando rw’abatagatifu. Nyamara kandi Imana yaturemeye kuyihora imbere turi abaziranenge n’abatagatifu. Umugambi idufiteho, ni ukudutagatifuza mu Mwana wayo YEZU KRISTU. Guharanira ubwo butagatifu, si ukwituramira duturanye n’icyaha. Kuba intwari kuri urwo rugamba ni uguhagarara tugashengerera YEZU KRISTU twakira mu buzima bwacu imigenzereze ye. Iyo nzira irakomeye kubera amakuzo y’isi duharanira. Nyamara nta mugaragu usumba shebuja. Ibyabaye kuri YEZU, nta cyahindutse na n’ubu. Guhitamo korohera isi, ni ko gutatira igihango cy’Umusaraba YEZU yagaragarijeho umutsindo.

Kuki umukristu agomba gutotezwa kuri iyi si? YEZU yaduhaye igisubizo: “Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza”. Nta kintu na kimwe cyagombye gutungura umukristu nyawe mu gihe atoterezwa ubukristu bwe. Hari abagabo batoteza abagore babo ngo kuko bajya gusenga. Akenshi bakomeza kuryana kugeza aho batandukana. Akenshi abakobwa bapfa guhitamo fiancé (uwo bazashakana) nta gushishoza ku bijyanye na roho. Cyane cyane ariko, impamvu ni uko batangirira urukundo rwabo ku byaha: kutubaha umunsi w’Imana bihitiramo kujya gutembera no kuryoha mu isi; kudatekereza ku nshingano zibahuje; kwibanira mu cyaha cy’ubusambanyi nta cyo bikopa. Ibyo bireze i Burayi. Dusabe kugira ngo iyo mico idakomeza kwanduza roho y’umunyafurika muri rusange n’umunyarwanda ku buryo bw’umwihariko. Duhore twisuzuma: Ese incuti zacu zidufasha kubaka neza ubuzima bwacu cyangwa ni amarangamutima aduhuza? Abana batari bake bakura bikundira isi kuko imico myiza dukomora kuri KRISTU batigeze bayonka mu mashereka y’ababyeyi babo. Bakeya bacika kuri iryo cumu rya sekibi, bagorwa no kwitandukanya n’isi maze uko bakura bakagenda bakora nabi kuko baba banga kwitandukanya n’isi ibakikije. Umwe mu miti ishoboka, waturuka mu kwihara kw’abakuriye Kiliziya ku nzego zose bashobora guhara amagara yabo ngo bageze ubutagatifu bwa Kristu ku bo bashinzwe. Twese dukwiye gusaba imbaraga zo kumurika muri iyi si nk’inyenyeri iboneshereza mu bwijima.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE MU MITIMA YACU.

Cyprien BIZIMANA