Inyigisho y’uwa gatandatu, icyumweru cya 33, A
Ku ya 22 Ugushyingo 2014 – Mutagatifu Sesiliya, umumartiri.
Amasomo: Hish 11, 4-12; [Zaburi: Za 143(144)]; Lk 20, 27-40
Kuri uyu wagatandatu, nk’uko bikunze kugenda mu mpera z’umwaka wa liturjiya, Ijambo ry’Imana mu Ivanjili ntagatifu riraduhugura ku birebana n’iherezo ry’ubuzima bwacu n’ubw’ibyaremwe byose. Uyu munsi by’umwihariko Yezu Kristu aratubwira ku buzima bw’iteka twahamagariwe, kandi buzigaragaza bisesuye nyuma y’ubungubu.
Yezu, mu Ivanjili yanditswe na Yohani, hari aho agira ati: “Urya uyu mugati azabaho iteka ryose” (Yh 6, 58). Imana ihoraho yaremye muntu niyo yashatse kumusangiza ubuzima bwayo. Umuntu we ntiyahozeho kuko agira igihe cyo gutangira kubaho, ariko uwijemeje kubaho muri Nyagasani ntagira igihe ubuzima bwe buzarangira. Uwanze iyo mpano, akaba umugomeramana, ikiruta kuri we ni uko aba ataravutse, kuko umuriro w’iteka, ari byo kutabona Imana kandi ari byo twaremewe, ari akaga n’umubabaro birenze imyumvire. Kwibanira n’Imana nta ko bisa! N’ubwo hari igihe birushya muri iyi si, bikamera nk’urugamba isomo rya mbere ribisobanura mu mvugo ijimije y’ibyahishuwe.
Iyo tuvuze ibyiza by’ubwo buzima twahawe muri Yezu Kristu, tukanasoma amateka y’ukuntu kugira ngo abantu babumenye byamuteye ibibazo kugeza abambwe ku musaraba, hari igihe ducira urubanza abamurwanyije, tutabanje kwisuzuma. Bityo natwe hari igihe twicira urubanza tutabizi.
Mu ivanjili twumvise impaka za Yezu n’abasaduseyi. Abasaduseyi iyo usomye amateka y’imyemerere yabo usanga bafite abayoboke benshi muri iki gihe. Bari abayoboke b’idini y’abayahudi, bemera Imana kimwe n’abandi bayahudi, basenga, ariko ari abantu berebera ukuri kw’Imana mu “bisubizo” bya hano ku isi gusa (ijambo ibisubizo ni ijambo rigezweho muri iki gihe!). Kuri bo umunezero n’ubukire ni ibya hano ku isi, utunze agatunganirwa muri ubu buzima biramuhagije; ubwa nyuma y’ubu bwabaho butabaho ntacyo bivuze. Bangahe kuri iki gihe batekerza batyo, ndetse no muri twe dusenga, aho usanga isengesho aho kwerekeza umutima kuri Nyagasani tuwerekeza ku isi n’ibyayo?
N’ubwo icyo ivanjili yatubwiye ari uko batemeraga izuka ry’abapfuye gusa, ntitukiyumvishe ukwemera nk’ingingo izi n’izi tugomba guhamya mu magambo gusa. Kutemera izuka ry’abapfuye ni ingingo igaragazwa n’imibereho yose y’umuntu utiyumvisha ko hari ikindi cyashoboka nyuma y’ubu buzima. Guhamya mu magambo ni byiza kandi n’ingenzi. Ariko iyo urebye imitekerereze, imibereho n’imikorere ya muntu muri ibi bihe turimo, usanga ikibiruta ari ukubaho nk’umuntu wemera koko, n’iyo yavuga make, cyangwa ntanavuge na gato. Umuhire Pawulo VI ni byo yavugaga agira ati: «Isi ya none ikeneye “ababaho ukwemera” kurusha “abavuga ukwemera”». Kuri ubu amagambo abenshi basigaye bayisomera, hakaba n’abafite impano yo kuvuga neza no kuyasobanura bigafasha benshi. Ariko gucengerwa n’ibyo duhamya, bigahindura ubuzima, tugomba kumenya ko ari indi ntambwe iruta iyo kuvuga no gusobanura neza ibyo twemera. Intambwe inarenze ibikorwa byo kwiyerekana no kwiyamamaza. Uwayiteye tumubonera ku musaraba, mu rukundo mu kutagaragara, mu kwitanga no kwiyibagirwa, …; ntitumubonera kuri televiziyo, mu ikuzo ry’isi rigaragazwa n’ubutunzi, icyubahiro, ubumenyi, imbaraga n’ibindi nk’ibyo.
Isomo rya mbere ritume tuzirikana kuri ubwo buhamya bw’abemera tugomba gutanga. Isi ya none ntidutoteza byeruye, n’ubwo muri iyi minsi hari aho byongeye kwaduka, aho bicwa bazira ko ari abakristu gusa. Sekibi yahinduye uburyo bwo gukora, ku buryo hari n’abamuvugira bitwikiriye umwenda w’intumwa za Ntama watubambiwe, ariko ukaba utabakoza umusaraba. N’urukundo bakaruvuga, bakanarwamamaza ariko haza umusaraba bagasubira inyuma ndetse ntibatinye kuvuga ko utakiri ngombwa mu bihe tugezemo.
Sisiliya Mutagatifu adusabire kugira ubwenge imbaraga nk’ibyamufashije mu kuvumbura no gutera umugongo ibishuko byose by’isi.
Padiri Jean Colbert NZEYIMANA