Isi yose yabonye agakiza k’Imana yacu

Inyigisho yo k’Umunsi Mukuru wa Noheli, 25 Ukuboza 2018

Amasomo :Iz 52, 7-10, Zab 98(97); He1, 1-6; Yh1,1-18

Mu mwaka wa 42 w’ubwami bwa Okutaviani Agosto,

Mu mwaka wa 06 kuri karinadari yacu,

YEZU KRISTU, Umwana w’Imana Ihoraho, nyuma yo gusamwa na Bikira Mariya ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Yavukiye I Betelehemu ya Yudeya,

Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe.

Bavandimwe, umwe mu minsi mikuru ihimbazwa cyane kuri iy’isi ndetse tutabura kwemeza ko ari uwa mbere ni umunsi mukuru wa Noheli. Abe ari abakiristu cyangwa abandi batagira irindi dini basengeramo, umunsi wa Noheli barawuzi. Ubu winjiye mu nzu z’abantu batari bake, kabone n’abatari abakiristu, ushobora kuhasanga ikirugu. Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi mukuru utera ibyishimo abantu hafi ya bose atari ukubera ubukiristu gusa, ahubwo kuko ari umunsi usanga imiryango yose iba yishimiye kuba hamwe. None ku bakiristu by’umwihariko, uyu munsi uvuze iki?

Ku Mukristu Noheli ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Burya muri lituljiya ya Kiliziya, uretse iminsi yo guhimbaza Iyobera rya Pasika buri mwaka, nta wundi munsi mukuru uruta uwa Noheli ariwo abakristu duhimbazanya ibyishimo ivuka ry’Umukiza n’Umwami wacu Yezu Krsitu, Jambo wigize umuntu akabana natwe, Imana ubwayo igatura muri twe “ Imana turi kumwe: Emmanuel”. Sinzi niba tujya twiyumvisha uburyo ari kintu gikomeye kuba Imana yigira umuntu! Ni Inkuru itagira iy’isimbura mu mateka ya muntu.

Amasomo Matagatifu yo kuri uyu Munsi Mukuru aradufasha kubyumva neza atsindagira ingingo imwe y’ingenzi: Imana yigaragarije umuryango wayo kandi irawukiza. Ibyo bikaba impamvu y’ibyishimo ku batuye isi bose:Nitwishime kandi tunezerwe kuko twacunguwe.

Umuhanuzi Izayi ati: “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we agacungura Yeruzalemu. Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifu, bityo impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu”. Aya magambo y’umuhanuzi Izayi ntiyavugaga ibiriho, ahubwo yahanuraga ibizaza na none agendeye ku byabaye cyangwa se ibiriho. Ari mu cyerekezo cy’amizero y’umuryango wa Israheli Imana yari yaritoreye ngo uzabe inzira Umucunguzi azacamo aje mu bantu. Kandi ari nako ategura abazamwakira. Uburanga bwa Jambo wigize umuntu bwose buri muri aya magambo y’Umuhanuzi Izayi. Ibyo avuga biratangaje koko, nyamara ntabwo avuga uwo yabonye, ahubwo ni uwo yari ategereje hamwe n’umuryango w’abemera bari mu rugendo rugana amaza ya Nyagasani. Aravuga amagambo ahumuriza umuryango w’Imana ati “Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye Inkuru nziza, ivuga amahoro igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti Imana yawe iraganje!” Igihe rero cyarageze, ubuhanuzi bwa Izayi buruzuzwa, kandi ibi byabaye mu gihe cy’amateka azwi neza, nk’uko twabyibukije haruguru, mu myaka twagaragaje n’ubwo ari ukugereranya by’abahanga b’iy’isi. Yezu Kristu Imana nzima yaje muri twe aciye bugufi, ntiyaje ahutaza ahubwo yaje agaba amahoro, ni Umwami w’Amahoro. Nk’uko Izayi yari yarabihanuye ko ari intumwa izanye Inkuru nziza, ivuga amahoro n’ibindi byiza byose, niyo mpano idasanzwe natwe atuzaniye twese kuri uyu munsi wa Noheli ya 2018. Burya umunsi wa Noheli, ni umunsi tugomba kuzirikana ku mahoro,Urukundo n’Ineza twaronkewe n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Ibyo bigatuma natwe tubiharanira kuri twe ubwacu ndetse no kubavandimwe bacu, tubivomye ku isoko ariyo Jambo wigize Umuntu.

Nibyo Yohani umwanditsi w’Ivanjili yatwibukije muri aya magambo meza atangiza inyandiko ye agira ati: “Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.”

Nkuko nta kiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho, ni nako nta mahoro, nta Rukundo, nta hirwe na mba muntu ashobora kugeraho atabigabiwe na We, kuko hanze y’Imana nta buzima.

Yohani akomeza atubwira ko muntu mu buhumyi bwe yagiye yanga kwakira Urumuri rwamurasiyeho akihamira mu mwijima. Niyo mpamvu no kuri uyu munsi twizihiza Noheli, ivuka ry’Umukiza, soko y’ibyiza byose, mu mpande zimwe na zimwe z’isi amahoro ari ntayo. Benshi baricana, baragambanirana, baracura imigambi y’ububisha, bari mu ngeso mbi n’ibindi bibi byinshi kuko Urumuri rwabarasiyeho ariko bagahitamo kwigumira mu mwijima. Ni agahoma munwa aho Umukiza aza ntitubimenye n’ababimenye bakanga kumwakira. Ntako atagira ngo atwegereze ibyiza twe tugahunga.

Hari urugero umuntu yaduhaye adushushanyiriza ikigereranyo cy’uko Imana yemeye kwigira umuntu, atwumvisha uburyo ari ukwicisha bugufi gukomeye kutagerwa n’ubinetse wese!

Yagiraga ati: “Dufate urugero ruto: tuvuge ko waba ufite amatungo, nk’inkoko wahaye ibyangombwa byose ngo zibeho. Ariko kumvikana bikananirana. Ni uko nyirazo, uko agerageje kuzikiranura ari hanze yazo bikananirana. Hanyuma kubera urukundo akunda inkoko ze, agahitamo kwigira inkoko, akazisanga, bakabana umunsi k’umunsi, bagasangira byose yewe kugera ku kigero cya nyuma cy’ubuzima bubi bwazo. Sinzi niba muri mwe hari uwakwemera kuba inkoko!

Noheli rero ni umunsi ukomeye, utwumvisha neza ibanga ryo kwicisha bugufi. Umwana w’Imana avukira mu kiraro cy’inka: “Yezu yigize umukene: ibyatsi ni byo byahi rwose. Uwaremyi ibintu byose yabuze abagaragu.”

Noheli ni umunsi w’iyuzuzwa ry’umugambi w’Imana wa kera na kare wo kuzatwoherereza Umucunguzi. Mu gihe muntu yari amaze kurenga ku itegeko ry’Imana akayisuzugura nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro ntabwo Imana yamuterera ngo aheranwe n’urupfu yari yigabije.Muntu agicumura Imana yateguye umugambi wo gucungurwa kwe, hari n’abahamya ko Imana yaremye muntu igamije kumucungura.

Ukwicisha bugufi k’uwemeye kwigira umuntu akavuka kuri buriya buryo bwo mu kiraro cy’amatungo, k’umukobwa nka Mariya w’intamenyekana, mu gace gakennye akarerwa n’umubaji Yozefu ni ikimenyetso gikomeye Imana itahwemye kugaragariza twebwe abantu ko ihitamo abaciye bugufi, abiyoroshya ngo ibakoreshe ibihambaye mu maso y’abantu n’aho abigira ibihangange bagacishwa bugufi. Ivanjili twazirikanye ejo mu gitaramo nayo yarabiduhamirije itwereka abantu batandukanye bari mu gisekuru Yezu Umwana w’Imana yavutsemo. Harimo indaya, abicanyi, abana bavutse mu busambanyi buherekejwe n’ubugambanyi, ibihubutsi byateje akaga umuryango w’Imana ukajyanwa bunyago n’abandi bafite imico itandukanye. Gusa ku bw’iherezo avuka ku mukobwa w’isugi utarangwaho inenge y’icyaha kandi afatanya mu burere bwa kibyeyi na Yozefu intungane!

Uwo mugambi wo kuducungura binyuze muri ubwo buryo ni nawo umwanditsi w’Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yatwibukije mu isomo rya Kabiri agira ati: “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzomu ijuru. Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.”

Bavandimwe, niba dushaka kubona ikuzo ry’Umukiza watuvukiye, niduce bugufi, tumusange, twegere Abamalayika n’abashumba batubimburiye mu kumuramya, maze tureke Urumuri yifitemo rutuboneshereze mu icuraburindi ry’inzira y’ukwemera kwacu ubu n’aka kanya.

Uwo Mwana w’Imana watuvukiye natwe tumugane mu kirugu mu bwiyoroshye bw’umutima utarangwaho uburyarya maze aduhe kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rye ku buryo bukwiye nk’abakristu, hato tutaza gusanga natwe twabaye nk’abapagani tukizihiza Noheli mu bibindi n’amasafuriya!

Kuri mwese rero bavandimwe iyi Noheli nibabyarire imbuto z’ukwemera gushyitse kandi umwaka mushya tugiye gutangira uzababere umwaka w’umugisha urukundo n’amahoro.  NOHELI NZIZA  KURI BURI WESE.

Nyagasani Yezu watuvukiye abane namwe!

Inyigisho yateguwe na Padri Emmanuel NSABAZIMA, GISAGARA/BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho