Isoko y’amazi afutse mu Ngoro y’Imana

Ku wa 9 Ugushyingo 2017: Umunsi Kiliziya y’i Laterano yeguriweho Imana

Amasomo:

 Isomo rya 1: Ez 47, 1-2.8-9.12 Cg. 1 Kor 3, 9b-11.16-17

Zab 46 (45), 2-9

Ivanjili: Yh 2, 13-2

Kiliziya y’i Laterano iherereye mu mugi wa Roma mu Butaliyani. Ni Kiliziya y’ikubitiro. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya Kane, ubwo gutoteza abakirisitu byari bihosheje, Umwami Konsitantini yeguriye Papa ingoro y’ibikomangoma ya Laterano. Aho ni ho habaye icyicaro cya Papa. Hubatswe Kiliziya yitirirwa Yohani Batisita na Yohani intumwa. Ni yo mapmvu ubusanzwe izwi ku izina rya Basilika ya Mutagatifu Yohani i Laterano. Iyo Kiliziya ni yo ya mbere na mbere. Yitwa Nyina w’izindi Kiliziya zose. Abapapa bahabaye kugeza bimukiye i Vatikani mu kinyejana cya 14.

Abakirisitu ba mbere ntibagiraga za kiliziya basengeramo. Kwiyumvamo ko buri wese ari ingoro ya Nyagasani maze aho bahuriye hose mu isengesho bakiyumvamo kuba Kiliziya, ibyo byari bihagije dore ko banasengaga bihishe kubera gutinya ababatotezaga. Za kiliziya zatangiye kubakwa kuva mu kinyejana cya Kane itotezwa ricogoye kandi abayoboke ba Yezu Kirsisitu bagendaga baba benshi cyane.

Isoko y’amazi afutse kandi asukura yabatembagamo ku bwa Roho Mutagatifu. Bahoraga bitwararitse ngo batavaho bahindanya ingoro y’Imana. Igihe kimwe kuri iyi tariki Mutagatifu Sezari wa Arle yabwiye abakirisitu ati: “Bavandimwe, none turahimbaza umunsi wa mbere w’iyi kiliziya. Nyamara ariko, ni twe tugomba kuba ingoro nzima z’Imana. Niba ushaka ko Kiliziya imurikirwa, menya ko n’Imana ubwayo ishaka ko roho yawe idatura mu icuraburindi”.

Igihe cyose twihatira kumva Ijambo ry’Imana kandi tukanahabwa Yezu muri ukarisitiya, ni ko isoko ya Roho Mutagatifu idutembamo ikadutemberamo tugahora dutera intambwe yo kuyibuganiza mu bandi bavandimwe bose. Iyo atari uko bimeze, twinjira mu kiliziya tukayihindanya. Mbese ntaho dutanira na bariyqa Yezu yagombye kumenenganya kuko ingoro y’Imana bari barayihinduye icuragana ry’ibicuruzwa. Yezu Kirisitu abibutsa ko ingoro ari iyo gusengeramo si iy’amasenge.

Aya masomo adutere kwinjira mu buzima bwacu. Turebe niba Roho w’Imana adutuyemo. Tumenye niba isoko ye idusabamo. Niba ari uko biteye tuzihatira gusukura iyo ngoro y’Imana (umubiri wacu n’imibereho yose). Nta kuyiserebeza nta kuyisenya. Abanangizi bibwiye ko basenye iya Yezu ariko Nyagasani yayubatse mu minsi itatu. Uwo ni umubiri we bishe ariko Imana yawusubije ubudashanguka ubuziraherezo.

Natwe tuzi ko iyi ngoro itubereye icumbi mu twaka duke tubaho ku isi, izazimira umunsi umwe ariko Imana izatuzura tuyishengerere ubuziraherezo mu byishimo. Ni ngomwa kwita kuri roho yacu dukora ibishoboka byose kugira ngo isoko ivubuka mu Ngoro y’Imana ihore ituvomerera twoye kuzumirana.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho