Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli 1,24-28
Amaze kumucutsa, aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano, n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. Ana ati «Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe, aha ngaha, nsenga Uhoraho. Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho.