Amasomo yo ku wa 31 Ukuboza – Igihe cya Noheli

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 2,18-21

Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma igeze. Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu, baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu. Mwebweho, Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi. Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi, kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri. Ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana. Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data.

Zaburi ya 95 (96), l-2a, 11-12a, 12b-13a

R/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

lmisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi.

Publié le