Isomo: 1 Yohani 2,3-11

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 2,3-11

Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We. Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo. Nkoramutima zanjye, nta bwo ari itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni itegeko risanzweho mwari mufite kuva mu ntangiriro. Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise. Nyamara kandi, ni itegeko rishyambandikiye — ibyo bikaba ukuri muri We no muri mwebwe — kuko umwijima uhise, maze urumuri nyakuri rukaba rumuritse. Uwibwira ko ari mu rumuri, kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima. Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo cyashobora kumugusha. Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso.

Publié le