Isomo: 1 Yohani 3,11-21

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 3,11-21

Dore rero ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro: tugomba gukundana. Ntitukagenze nka Kayini, we wakomokaga kuri Sekibi, agahotora umuvandimwe we. Yamuhotoye abitewe n’iki? Ni uko ibikorwa bye byari bibi, naho iby’umuvandimwe we bikaba bitunganye. Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi babanga. Twebwe tuzi ko twambutse, tuva mu rupfu tukajya mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda, yapfuye ahagaze. Umuntu wese wanga umuvandimwe we, ni umwicanyi; kandi muzi ko umwicanyi uwo ari we wese atagira ubugingo buhoraho muri we. Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye guhara amagara ye kubera twebwe. Natwe rero tugomba guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu. Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute? Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana; kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose. Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.

Publié le