Amasomo yo ku wa mbere – Nyuma y’Ukwigaragaza

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 3,22-24; 4,1-6

Nkoramutima zanjye, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo. Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi. Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana; naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi. Mwebweho, twana twanjye, mukomoka ku Mana, kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.

Zaburi ya 2,7bc-8, 10-11

R/Imana igabira Umwana wayo amahanga yose.

Uhoraho yarambwiye ati «Uri umwana wanjye,
jyewe uyu munsi nakwibyariye!
Binsabe, maze nguhe amahanga abe umunani wawe,
N’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.»

None rero bami, nimwumvireho,
Namwe bacamanza b’isi, mwisubireho!
Nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,
mupfukamire umwana we mudagadwa.

Publié le