Isomo rya 1: 1 Yohani 3,7-10
Twana twanjye, ntihakagire ubayobya. Umuntu ukora ibitunganye aba ari intungane, nk’uko Yezu ari intungane. Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi. Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana. Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana.
Zaburi ya 97 (98), 1, 7-8, 9
Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,35-42
Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.» Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?» Arababwira ati «Nimuze murebe.» Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu. Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani ; none kuva ubu uzitwa Kefasi, ari byo kuvuga « Urutare ».