Isomo: 1 Yohani 5,5-13

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 5, 5-13

Nkoramutima zanjye, ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. Dore rero ubwo buhamya: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo buri mu Mwana wayo. Ufite Mwana, aba afite ubugingo; naho udafite Umwana w’Imana, nta bugingo aba afite. Nabandikiye ibyo byose kugira ngo mwebwe, abemera Umwana w’Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.

Publié le