Isomo: 2 Abami 5,1-15a

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami 5,1-15a

Nahamani, umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu, yari umuntu wemerwa cyane na shebuja, ari umutoni we, kuko ari we Uhoraho yakoresheje agaha Aramu gutsinda. Ariko uwo mugabo w’intwari yari umubembe. Umunsi umwe Abaramu bari bateye mu gihugu cya Israheli bagiye kunyaga, bahavana umwana w’umukobwa ari imbohe, bamushyira umugore wa Nahamani amugira umuja we. Abwira nyirabuja, ati «Yewe, iyaba databuja yashoboraga gusanga umuhanuzi w’i Samariya! Nta kabuza yamukiza ibibembe bye.» Nahamani ajya kumenyesha shebuja amagambo umukobwa waturutse mu gihugu cya Israheli yavuze. Umwami wa Aramu aramubwira ati «Genda! Ndandikira umwami wa Israheli ibaruwa.» Nahamani aragenda, ajyana amatalenta cumi ya feza, amasikeli ibihumbi bitandatu ya zahabu, n’imyambaro cumi yo kujya ahindura. Ashyikiriza umwami wa Israheli urwandiko rwavugaga ngo «Mu gihe uru rwandiko ruzaba rukugezeho, uzamenye ko nkoherereje umugaragu wanjye Nahamani, kugira ngo umukize ibibembe arwaye.» Umwami amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Ese ndi Imana yica kandi igakiza, kubona uriya mugabo anyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe? Nimumenye neza kandi mubirebe: arashaka kunyendereza!» Elisha, umuntu w’Imana, amaze kumenya ko umwami wa Israheli yashishimuye imyambaro ye, amutumaho agira ati «Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza Nahamani uwo, maze azamenye ko muri Israheli hari umuhanuzi!» Nahamani azana n’amafarasi ye n’igare rye, maze ahagarara mu muryango w’inzu ya Elisha. Elisha amutumaho umuntu wo kumubwira ngo «Genda! Wiyuhagire muri Yorudani incuro ndwi, uri busubirane umubiri mutaraga, maze ukire ibibembe.»Nahamani ararakara, agenda avuga ati «Nibwiraga ko ari busohoke, akajya ahagaragara maze akambaza izina ry’Uhoraho, Imana ye, agashyira ikiganza cye aharwaye akankiza ibibembe. Ese imigezi y’i Damasi, ari yo Ebana na Paripari, ntitambutse kure amazi yose ya Israheli? Sinashoboraga se kwiyuhagiramo ngakira?» Arahindukira agenda arakaye. Abagaragu baramusanga, bamubwira bati «Mubyeyi! Iyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo genda wiyuhagire urakira!» Nuko Nahamani aramanuka ajya kuri Yorudani, yibira mu mazi incuro ndwi nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe. Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.»

Publié le