Isomo: Abacamanza 13,2-7.24-25

Isomo ryo mu gitabo cy’Abacamanza 13,2-7.24-25

Mu karere ka Soreya hakaba umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze. Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati «Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere ku mutwe, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana akiri mu nda ya nyina, kandi akaba ari we uzatangira kugobotora Israheli mu biganza by’Abafilisiti.» Umugore arataha, abwira umugabo we, ati «Umuntu w’Imana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’Imana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye. Yambwiye ati ‘Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.’» Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha. Samusoni yari i Mahane‐Dani hagati ya Soreya na Eshitayoli, igihe umwuka w’Uhoraho utangiye kumukoresha ubwa mbere.

Publié le