Isomo: Abahebureyi 10,1-10

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 10,1-10

Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka. Iyo bitaba ibyo, baba bararetse kubitura, kuko iyo baza gusukurwa burundu, ntibari gukomeza kwigiramo inkeke y’icyaha. Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo. Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati«Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati«Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.»Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.

Publié le