Isomo: Abahebureyi 10,11-18

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 10,11-18

Mu gihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati «Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi». Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.»Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.

Publié le