Isomo: Abahebureyi 10,32-39

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 10,32-39

Bavandimwe, nimwibuke uko mwatangiye mukimara kubona urumuri, ukuntu mwarwanye intambara ikomeye kandi ibabaje: rimwe mushungerwa mu bitutsi no mu bitotezo, ubundi mwifatanya n’abagirirwaga ayo marorerwa. Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho. Amizero yanyu ntagacogore, azabahesha ingororano ikomeye. Ubu icyo mukeneye ni ubutwari buzabafasha kuzuza ugushaka kw’Imana no kuronka ibyiza mwasezeranijwe. Kuko «hasigaye akanya gato, ndetse gatoya cyane, maze Ugomba kuza akaza bidatinze. Intungane yanjye izabeshwaho n’ukwemera; nyamara niba inyuze ukwayo, ntizongera guhimbaza umutima wanjye.» Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe.

Publié le