Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 11,32-40
Mbese mvuge nte kandi? Nta gihe nabona cyo kuvuga bihagije ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefute, Dawudi, Samweli, n’Abahanuzi. Ukwemera kwabo kwatumye batsinda amahanga, bategekana ubutabera, buzurizwa amasezerano, bazibiranya urwasaya rw’intare, bazimya ubukana bw’umuriro, bahonoka ubugi bw’inkota, bashinga intege bakirutse indwara, bagira ubutwari igihe cy’intambara, bakumira ingabo z’abanyamahanga. Hari n’abagore bazuriwe abana babo bari bapfuye. Hari n’abahisemo gutanyaguzwa, banga kubabarirwa, kugira ngo bazashyikire ubugingo bwisumbuye bw’abazutse. Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko. Hari abatewe amabuye, basatuzwa urukero, batemaguzwa inkota; hari abatorongeye, bagenda bambaye impu z’intama n’iz’ihene, ari abatindahare, bapfukiranwa kandi batotezwa, — abatari bagenewe kuba ab’isi — babuyeraga ku gasi no mu misozi, bahungira mu bigugu no mu masenga y’isi. Abo bose, n’ubwo Imana yashimye ukwemera kwabo, ntibashoboye gushyikira iyuzuzwa ry’amasezerano; kuko Imana yari iduteganyirije ibyiza biruseho, ntiyashatse kubageza ku ndunduro yabyo, tutari kumwe.