Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 12,1-4
Bavandimwe, natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo.