Isomo: Abahebureyi 12,4-7.11-15

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 12,4-7.11-15

Bavandimwe, ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. «Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira. Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose. 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho