Isomo: Abahebureyi 13,1-8

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 13,1-8

Bavandimwe, natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? Niba muri abarindwabihano kandi abandi bose babihuriyeho, ubwo muri ibibyarirano, ntimuri abana b’ukuri.

Publié le