Isomo: Abahebureyi 13,15-17.20-21

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 13,15-17.20-21

Bavandimwe, muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose. Muramenye ntimukabemo inkozi y’ibibi n’imwe cyangwa umusebyamana, nka Ezawu waguranye imbehe icyubahiro cye cyo kuba imfura ya se. Muzi kandi ko, hanyuma yashatse kuragwa umugisha, akabihakanirwa, akabura n’uburyo yabihindura, n’ubwo yatakambaga kandi asuka amarira! «Ntibashoboye kwihanganira iri tegeko ryababwiraga ngo “Nihagira uwegera uyu musozi, ndetse n’ubwo ryaba ari itungo rizicishwe amabuye.» Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati «Nakutse umutima, none ndadagadwa!»

Publié le