Isomo: Abahebureyi 2,5-12

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 2,5-12

Abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati «Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene Muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho? Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro; ibintu byose ubishyira mu nsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse, nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko rero utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe, avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.»

Publié le