Isomo: Abahebureyi 4,1-5.11

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 4,1-5.11

Bityo rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho. Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera. Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa, nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.» Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo«Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.»  Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha.

Publié le