Isomo: Abahebureyi 9,2-3.11-14

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 9,2-3.11-14

Bari barashinze ihema, rigizwe n’ibyumba bibiri. Icya mbere cyabagamo ikinyarumuri, n’imigati y’umumuriko, kikitwa ahatagatifu. Hirya y’umubambiko wa kabiri hakaba icyumba cyitwa ahatagatifu rwose. Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari Umuherezagitambo mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe. Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitswe, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima?

Publié le