Amasomo yo ku wa gatatu [ Icyumweru cya 1, Adiventi]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 25,6-10a

Ndagusingiza Uhoraho, uri Imana yanjye, ndamamaza izina ryawe, kuko wakoze ibitangaza bikomeye kandi bidahinduka, wagambiriye kuva kera na kare. Umugi wawugize igishyinga cy’amabuye, umurwa ukikijwe inkike uwuhindura amatongo. Ikigo gikomeye cy’abanyamahanga ntikitwa umugi, nta n’ubwo kizongera kubakwa ukundi. Ni cyo gituma umuryango ukomeye uzagukuza, umurwa w’abatware b’amahanga ukagutinya, kuko uri umurinzi w’abanyantegenke, umukene uri mu byago ukamubera ikiramiro. Uri ubuhungiro igihe cy’imvura y’impangukano, n’agacucu igihe cy’icyokere. Koko uburakari bw’ababisha ni nk’inkubi y’umuyaga, cyangwa nk’icyokere ku butaka bwumiranye. Ucubya ubukana bw’abanyamahanga, boshye igicucu cy’igihu kizimya icyokere, ugacogoza n’imihigo y’ababisha. Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi.

Zaburi ya 22 (23), 1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

Nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye.

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

Maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

Abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye,

Nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

Inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,

Abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Publié le