Amasomo yo ku wa kane [Icyumweru cya 1, Adiventi]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 26,1-6

Uwo munsi, mu gihugu cyose cya Yuda, bazatera iyi ndirimbo, bagira bati «Dufite umurwa ukomeye; Uhoraho, kugira ngo aturengere, yawuzengurukijeho inkike icinyiye. Nimwugurure amarembo! Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka. Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro, kuko amizero yabo ari muri wowe. Nimwizere Uhoraho iteka ryose, we rutare ruhoraho, kuko yacogoje abari batuye mu bitwa, umurwa ukomeye arawurimbura, uratsiratsizwa, maze awuziringa mu mukungugu. Abiyoroshya bazawuribata, n’abanyantegenke bawunyukanyuke.»

Zaburi ya 117 (118),1.8,19-20,21.25,26

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !
Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abantu!

None nimunkingurire imiryango nyabutungane,
maze ninjire, nshimire Uhoraho!
Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye :
ab’intungane ni bo baryinjiramo!

Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise,
Maze ukambera umukiza!
Emera, Uhoraho, emera utange umukiro!

Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!
Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho!

Publié le