Isomo: Daniyeli 3,25.34-43

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli 3,25.34-43

Azariya yari ahagaze, abumbura umunwa rwagati mu ndimi z’umuriro, maze asenga agira ati Nyagasani, girira izina ryawe, ureke guhora udutererana, kandi ntuvuguruze Isezerano ryawe. Witwambura ubuntu bwawe, ugirire urukundo wakunze Abrahamu incuti yawe, Izaki umugaragu wawe, na Yakobo intungane yawe, ari bo wasezeranyije kuzaha umuryango munini, ungana n’inyenyeri zo mu kirere, cyangwa umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Nyagasani, dore mu mahanga yose twahindutse ubusa busa, dore turasuzugurwa n’isi yose, kubera ibyaha byacu. Ubu ntitukigira umutware, umuhanuzi cyangwa uwatuyobora, nta bitambo bitwikwa cyangwa ibindi bitambo, nta maturo cyangwa se ububani, nta n’ahantu hatunganye twaguturira ibitambo, kugira ngo turonke imbabazi zawe. Ariko nibura, Nyagasani, unyurwe n’umutima ubabaye kandi wicishije bugufi, nk’ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’ibimasa, ibihumbi n’ibihumbagiza by’abana b’intama b’imishishe. Ibyo nibibe uyu munsi igitambo cyacu imbere yawe, maze kigushimishe tubone kugukurikira byuzuye, kuko abakwiringira batazakorwa n’ikimwaro. Twiyemeje uyu munsi kugukurikira n’umutima wacu wose, kukubaha no gushakashaka uruhanga rwawe. Tuvane mu kimwaro, utwiteho, ukurikije impuhwe zawe n’ubuntu bwawe bw’igisagirane. Dukirishe ibikorwa byawe by’agatangaza, Nyagasani, maze uheshe izina ryawe ikuzo. 

Publié le