Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli 9,4-10
Jyewe, Daniyeli, natakambiraga Uhoraho, Imana yanjye, kandi nicuza ibyaha ngira nti «Nyagasani, Mana isumba byose, kandi y’igihangange, wowe ukomereza Isezerano n’ineza abagukunda kandi bagakurikiza amategeko yawe: dore twaracumuye, turagoma, dukora ibibi, tuba abagambanyi kandi twirengagiza nkana amategeko n’amatangazo yawe. Twimye amatwi abagaragu bawe b’abahanuzi, bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu n’ibikomangoma byacu, abasokuruza bacu n’imbaga yose ituye igihugu. Rwose, Nyagasani, ukwiye guharirwa ubutungane, naho twebwe tugatahira ikimwaro; mbese nk’uko tumerewe ubu, twebwe abantu ba Yuda n’abatuye Yeruzalemu, ndetse na Israheli yose, abari hafi n’abari iyo bigwa mu bihugu byose batatanyirijwemo, bazira ubuhemu bakugiriye. Uhoraho, koko ni twebwe twakozwe n’ikimwaro kimwe n’abami bacu, ibikomangoma byacu n’abasokuruza bacu kuko twagucumuyeho. Nyagasani, Imana yacu, ni umunyampuhwe n’umunyambabazi, n’ubwo twabyirengagije, ntitwumve ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, ngo dukurikize amategeko yaduhaye abigirishije abagaragu be b’abahanuzi.”