Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura 24,2-7.15.17a,b,c
Umuhanuzi Balamu w’umunyamahanga yari yaje kuvuma Israheli. Yubuye amaso abona Abayisraheli bashinze ingando, buri nzu iri ukwayo. Umwuka w’Imana umusakaramo, maze abahanurira muri iki gisigo agira ati: «Arabivuze Balamu mwene Bewori, arabivuze umugabo ureba akageza kure, arabivuze uwumva amagambo y’Uhoraho, akabona ibyo Uhoraho amweretse, maze yaba yatwawe mu Mana, amaso ye agafunguka! Mbega amahema yawe, Yakobo, ngo araba meza, kimwe n’ingabo zawe, Israheli! Ameze nk’amazi atemba ava mu isumo, ameze nk’ubusitani bwo ku nkombe y’uruzi, ameze nk’imisaga yiterewe n’Uhoraho, cyangwa amasederi yo ku nkombe y’umugezi. Ni nk’amazi yarenze imiyoboro, agasendera mu mbuto. Umwami wa Israheli azaganza Agagi, maze ingoma ye isagambe.» Nuko yongera kubahanurira muri iki gisigo agira ati «Ndabivuze Balamu mwene Bewori, ndi umugabo ureba nkitegereza. Ibizaba ndabyiyumvira nyamara si ibya vuba, ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi: mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami.»