Isomo: Ibyakozwe n’Intumwa 4,23-31

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 4′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 4,23-31

Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bababwiye. Ngo bamare kubyumva, bose hamwe n’umutima umwe basenga Imana, bagira bati «Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose; ni wowe kandi ku bwa Roho Mutagatifu wavugiye mu munwa w’umukurambere wacu Dawudi, umugaragu wawe, uti

‘Ni iki giteye amahanga gusakabaka,

n’imiryango gutekereza ibidafite umumaro?

Abami b’isi barahagurutse n’abatware barakorana,

kugira ngo barwanye Nyagasani

n’Uwo yisigiye amavuta y’ubutore.’

Ni ukuri rwose, Herodi na Ponsiyo Pilato, kumwe n’amahanga yose n’imiryango yose ya Israheli, bakoraniye muri uyu mugi kugira ngo barwanye Yezu, umugaragu wawe mutagatifu, uwo wisigiye amavuta y’ubutore. Barangiza batyo imigambi yawe yose wari waragennye kuva kera, ku bw’ububasha bwawe n’ubushake bwawe. None rero, Nyagasani, witegereze ibyo badukangisha byose, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga. Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu.» Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 2′]

Zaburi ya 2,1-3, 4-6, 7bc-9

R/ Hahirwa abahungira kuri Uhoraho bose.

Ni iki gituma amahanga asakabaka,

n’imiryango ikajujura ibitagira shinge ?

Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe,

n’abatware bishyira hamwe ngo barwanye Uhoraho n’lntore ye,

bati « Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho,

tunage kure iminyururu batubohesheje !»

 

Utetse ijabiro mu ijuru we arabaseka,

Uhoraho abaha urw’amenyo.

Nuko ababwirana uburakari,

ubukare bwe burabakangaranya,

ati « Ni jye wiyimikiye umwami,

kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu !»

 

Yarambwiye ati « Uri umwana wanjye,

jyewe uyu munsi nakwibyariye !

Binsabe, maze nguhe amahanga abe umunani wawe,

n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.

Uzabamenaguza inkoni y’icyuma,

ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le