Isomo: Ibyakozwe n’Intumwa 5,17-26

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 5′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5,17-26

Nuko umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we bose — ari byo kuvuga abo mu gatsiko k’Abasaduseyi — bashengurwa n’ishyari; bafatisha Intumwa, bazishyira mu buroko rusange. Nyamara muri iryo joro, Umumalayika wa Nyagasani akingura inzugi z’uburoko, abakuramo maze arababwira ati «Nimugende muhagarare mu Ngoro y’Imana, maze mubwire rubanda ayo magambo yose azabahesha ubugingo!» Ngo bamare kubyumva, mu museso binjira mu Ngoro, batangira kwigisha. Umuherezabitambo mukuru kimwe n’aba i kumwe na we baraza, bahamagaza Inama nkuru igizwe n’abakuru bose b’Abayisraheli; ni ko gutuma ngo bajye gushaka Intumwa mu buroko. Abagaragu baragenda; ngo bagere mu buroko ntibabasangamo. Nuko bagaruka bababwira bati «Twasanze uburoko bufunze neza n’abarinzi bahagaze imbere y’imiryango, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.» Ngo babyumve, umutegeka w’Ingoro n’abatware b’abaherezabitambo barashoberwa, bibaza uko byabagendekeye. Ariko haza umuntu arababwira ati «Dore ba bantu mwari mwashyize mu buroko bahagaze mu Ngoro kandi bariho barigisha rubanda.» Nuko umutegeka w’Ingoro ajyana n’abagaragu be kuzana Intumwa, ariko batazakuye, kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 33 (34)’]

Zaburi ya 33 (34), 2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe,

inyanja azikoranyiriza mu bigega.

 

Isi yose nitinye Uhoraho,

abayituye bose bamugirire ubwoba.

Kuko ibyo avuze byose biraba,

yategeka, byose bikabaho.

 

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le