Isomo: Ibyakozwe n’Intumwa 6,1-7

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 6′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 6,1-7

Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura. None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo. Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.» Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza. Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 32 (33)’]

Zaburi ya 32 (33),1-2, 4-5, 18-19

R/ Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho !

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yizuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho ni we uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le