Isomo: Indilimbo Ihebuje 2,8-14

Isomo ryo mu gitabo cy’Indilimbo Ihebuje 2,8-14

Ndumva ijwi ry’uwo nkunda! Nguyu araje, arataraka mu mpinga, arasimbuka imisozi. Uwo nkunda ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara. Dore nguyu ari inyuma y’inkike yacu, ararungurukira mu madirishya, arahengereza mu mbariro. Uwo nkunda yateruye kuvuga, arambwira ati «Haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye. Dore itumba rirashize, imvura irahise yaracitse. Indabo zakwiriye igihugu, igihe cy’inkera cyageze, ijwi ry’inuma ryumvikanye mu gihugu. Umutini waturitse imbuto zawo za mbere, n’imizabibu yarabije, iratama impumuro zayo nziza. Cyo haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye. Kanuma kanjye kibera mu mitutu y’urutare, mu bwihisho bw’imanga, reka nirebere mu maso yawe, niyumvire n’akajwi kawe, kuko ijwi ryawe rishimishije n’uburanga bwawe bugatera ubwuzu!»

Publié le